Umuhanzi Iradukunda Javan ukoresha izina ry’Ubuhanzi rya Javanix wamenyekanye mu ndirimbo nka Bless,Sepera ,Umuriro ni zindi nyinshi yahuje imbaraga n’umuramyi Theo Bosebabireba basubiranamo indirimbo nzakagendana y’umuhazi Safari wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Mu kiganiro na AHUPA Radio Javanix yatubwiye urugendo rwo gusubiranamo iyo ndirimbo n’umuramyi Theo Bosebabireba uri mu baramyi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse nuko bemerewe na Safari Issac wayikoze
Yagize ati ntibyari byoroshye kubona aba bagabo bombi bubatse izina mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza tuganira ku mushinga wo kuba nasubiranamo iyo ndirimbo na Theos Bosebabireba maza Safari arabitwemerara
Muri iyi ndirimbo Theo Bosebabireba yumvikana agira ati”Agakiza k’Imana zakagenda akomeza gira ati nagukunze ntawukumpatiye kuko kudasenga bindambiye kuko ibisindisha ko yabikatiye n’imihanda nayo ikaba indambiye naho Umuhanzi Javanix we yumvikana avuga ko iyo bimucanze ahamagara Imana ikamwumva apfa kuba gusa abipye .
Indirimbo nzakagendana itanga ubutumwa ku bantu bose ko guhora mu gakiza nta kintu cyiza nkabyo kuko ibyo wakora byose Imana ikuba hafi kandi igukiza ibibi byose wanyuramo .
Javanix tumubajije impamvu muri iyi minsi ari kwibanda mu gukora indirimbo nyinshi ziganjemo izigaruka kw’ijambo ry’Imana yadusubije ko ibyo wakora byose mu buzima utari kumwe n’Imana nta na kimwe wageraho akaba ariyo mpamvu asigaye akunda gutanga ubutumwa bwiza bw’Imana abinyujije mu ndirimbo akora bitavuga ko nizisanzwe akora azazihagarika akaba ariyo nzira nziza yabonye yakoramo umuziki we .
Indirimbo nzakagenda yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Logic Hit It naho amashusho yo akorwa na Yvper iagaragarmo kandi umuhanzi Safari Isaac wayikoze mu myaka yashize .