Mr Kagame uri mu bahanzi bafite izina mu muziki w’u Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Irahambaye’, yamaze guteguza album ye ya kabiri yise ‘Amakashi’ ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Ibi Mr Kagame yabikomojeho mu kiganiro yaduhaye nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Irahambaye’.
Aha Mr Kagame yagize ati “Nyuma y’igihe nari maze mpugiye mu mirimo yo gukora kuri album yanjye ya kabiri, abakunzi banjye nahisemo kubaha indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.”
Mr Kagame yavuze ko iyi ndirimbo nshya itari kuri album ye nshya, ahubwo ahamya ko mu minsi ya vuba aza gusohora ‘Amakashi’ yanitiriye inshya.
Ati “Nari maze iminsi mpuze, nari ndi gutunganya album yanjye ya kabiri, abakunzi banjye bari bamaze igihe bategereje ibihangano byanjye bishya, mu minsi iri imbere bagiye kumbona kuko maze iminsi mbategurira ibintu kandi biryoshye.”
Mr Kagame yamenyekanye guhera mu 2014 mu bihangano bitandukanye nka ‘Ntimubimbaze’, ‘Mpa power’, ‘Kagirinkuru’, ‘Amadeni’, ‘Shakira ahandi’, ‘Bella’ n’izindi.