Umugoroba wiswe uwiseka rusange muri gitaramo cya Gen Z Comedy umaze kwigarurira imitima ya Benshi ariko uwo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024 wari amateka aho abakuzni b’Urwenya batashye batabishaka nyuma yo gusetswa n’Abanyarwenya Dr Hillary Okelloa na Teacher Mpamire ndets en’abandi Bri Ambasaderi w’abakonsomateri na benshi mu bazamukiye muri ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy.
Iki gitaramo cyari cyanatumiwemo Massamba Intore wagombaga kuganiriza urubyiruko rwagikoraniyemo cyatangiye ahagan akw’isaha ya saa Moya aho Ihema ryari ryakubise ryuzuye kubera benshi bari bafite amatsiko yo kwirebera abo banyarwenya bakunzwe cyane mu karere .
Uko abanyarwenya bagendaga basimburana niko ibintu byagenda bihindura isura kugeza ubwo abakunzi b’Urwenya bamwe babuze aho bicara bakareba bahagaze kugeza bisoje .
Umunyarwenya Dr Hillary Okello umaze kwigarura abanyarwanda imitima kabone ko Atari ubwa mbere ataramiye muri Gen Z comedy yishimiwe cyane abantu bamuha amashyi karahava .
Ubwo ibiroro byari bigeze hagati Massamba Intore wari watumiwe mu gice bise Meet Me Tonight yageze kur urbyiniro maze asangiza abaraho amateka ye mu rugedo rwe rwa muzika maze ababwira byinshi cyane kugeza no ku Rukundo yigeze kugira n’umurundikazi bakundanye mbere gato y’uko asanga abanda ku rugamba rwo kubohora u Rwanda .
Yagize ati ” Ati “Nigeze kugira umukunzi, yari umurundikazi, njya kumusezera mubwira ko nsanze abari ku rugamba. Byaramubabaje. Ntiyabishakaga. Ariko mubwira ko nzagaruka. Nasubiyeyo nsanga wa mukobwa amaze kugira abana bane. Mu myaka ine namaze tutari kumwe, hari byinshi muzamenyera mu gitaramo nimuhagera.”
Nyuma ya Massamba Umunyarwenya wo mu gihugu cya Uganda Teacher Mpamire ufite umwihariko mu gutera urwenya Atanga amasomo atandukanye yo mu buzima , uyu mugabo yasekeje benshi baratembaga ariko byahuhutse ubwo yazaga mu ishusho ya Perezida Uganda Kaguta Museveni ndetse anafite n’Umurinzi
Mu minota yamze ku rubyiniro yigana uwo muyobozi haba mu ngendo no mu mvuge benshi mubari bitabiriye iki gitaramo cyasojwe ubona bagifite inyota yo gukoemza kwisekera .
Fally Merci nyuma y’igitaramo yatangaje ko ari ibintu bishimishije uburyo abantu bakomeje kugaragaza urukundo bakunda ibitaramo byo gusetsa bya ‘Gen-Z Comedy’ ahamya koi bi aribyo bibatera imbaraga zo gukora cyane.
Ati “Biba ari ibintu bishimishije, buri wese ntekereza ko yakwishimira gutegura igitaramo nk’iki ngiki kikitabirwa kuri uru rwego. Ibi nibyo bidutera imbaraga zo gukora cyane ngo tutazabatenguha.”
Ku rundi ruhande Fally Merci yavuze ko mu by’ukuri ubwitabire bw’iki gitaramo bwamushimishije, asaba abantu kujya bagura amatike kare mu rwego rwo kwirinda umuvundo ku muryango ndetse anabasaba kujya bahagerera igihe kuko uwatinze hari igihe ahura n’ikibazo cyo kubura aho yicara.
Ubusanzwe iki gitaramo kibera mu ihema ryakira abantu babarirwa hagati ya 1500-2000 icyakora mu ijoro ryakeye hari hakubise huzuye ku buryo kubona aho umuntu atera agatebe byari ingorane zikomeye.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy biba kabiri mu kwezi, buri wa kane hirengejwe uwo igiherutse kiba cyarabereyeho.