SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Papa Sava yavuze imuzingo uko akazi ke kamurutira inkumi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Papa Sava yavuze imuzingo uko akazi ke kamurutira inkumi
Imyidagaduro

Papa Sava yavuze imuzingo uko akazi ke kamurutira inkumi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/19 at 12:14 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava cyangwa Seburikoko, ni umwe mu bantu bazwi cyangwa se w’icyamamare wagiye abazwa igihe kinini n’abantu banyuranye igihe azakorera ubukwe, ahanini bitewe n’uko bamwe mu bo babyirukanye bamaze gutera iyo ntambwe.

Ariko kandi hari n’abandi barebera inyuma, bakavuga ko ubuzima bwe bwahindutse bashingiye kuri filime zinyuranye yagiye ashyira hanze, bityo ko yagatangiye urugendo rwo kugira umuryango.

Bibiliya yo ibivuga neza, igashimangira ko iyo igihe cy’umuntu kigeze ararushinga. Mu mico imwe n’imwe, abantu bumva ko umuntu utarashaka adashobora kugira ibyishimo. Ariko abashatse bose si ko bishimye, kandi abatarashatse bose si ko bababaye.

Icyo twazirikana ni uko Bibiliya ivuga ko ubuseribateri no gushaka ari byiza, kandi ko ari impano ituruka ku Mana.

Bibiliya igira iti “Uhara ubusugi bwe agashyingiranwa, aba akoze neza. Ariko udahara ubusugi bwe ngo ashyingiranwe, azaba akoze neza kurushaho.” (Soma mu 1 Abakorinto 7:32, 33, 38.).

Gushaka na byo bifite ibyiza byabyo. Bibiliya igira iti “Ababiri baruta umwe” (Umubwiriza 4:9). Ibyo bigaragara cyane cyane ku Bakristo bashakanye bakurikiza amahame yo muri Bibiliya.

Iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, basezerana ko bazakundana, bakubahana kandi ko buri wese azakundwakaza mugenzi we. Akenshi ibyo bituma bumva bafite umutekano kuruta ababana batarasezeranye. Nanone bituma abana babo bumva bafite umutekano.

Mu bihe bitandukanye hagiye hasohoka amashusho n’amafoto, abantu bakayahererekanya ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Papa Sava yakoze ubukwe.

Ariko amafoto menshi yabaga yahinduwe  andi bikagaragara ko ari abakinnyi bakorana bamuhuje nabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nta mukobwa uzwi wigeze avugwa mu itangazamakuru ko yaba ari mu rukundo na Papa Sava, ndetse nawe ubwe ntiyigeze n’umunsi n’umwe atangariza mu itangazamakuru ko ari mu rukundo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Papa Sava yavuze ko nubwo abantu benshi batigeze babimenya, ariko yabaye mu rukundo igihe kinini nubwo bamwe urugendo rwabo rwanze, nawe rutigeze ruramba.

Yashimangiye ko yabaye mu bihe by’urukundo ruryoshye, arakunda kandi arakundwa. Ati “Narakunze, ndakundwa ariko bitarambye cyane. Kubera ko ubuhanzi bwanjye bwabaye nk’ubuntwara cyane. Nabyo byazamo, reka mbivuge gutyo.”

Yavuze ko mu rukundo bibaho ko hari igihe ushobora guhura n’umukobwa mukundana ariko ugasanga akeneye ko umuharira ‘umwanya wawe wose’.

Kuri we siko byagenze ati “Ugasanga arakubaza ati kuki se wagiye? Ugataha ugahita ujya mu buriri ntumvugishe, nabyo ntabwo nakubeshya.”

Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko atigeze atandukana nabi n’abakobwa bakundanye. Kandi avuga ko byose byatewe n’uko yari yihaye intego y’uko agomba ‘kuba umuntu ufite itandukaniro mu buhanzi’.

Avuga ko uwo mukobwa bakundanye mu gihe kitageze ku myaka ibiri. Kandi ahamya ko yakunzwe n’inkumi zinyuranye nubwo urukundo rutarambye.

Ati “Narakunze, ndagukundwa, mvuga imitoma, ndaririmba kuri Gitari, Yesu wee, ndasohoka, ndasohokanwa. Karahanyuze.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko ari muzima. Avuga ko ‘nshobora gushaka Imana yampaye, sinashake byanze, kuko sinjye ugena igihe’.

Ati “Imbere ni heza cyane! Harashashagirana, ni amatara yaka nk’Umujyi wa Kigali, ariko nezere ko abantu bazaza muri abavumba gusa.”

Yavuze ko kuva yatangira kubona abantu bamuhozaho igitutu cyo gushinga urugo, hari n’abandi barimo inshuti ze bamwemereye intwererano. Iyo akoze neza imibare, asanga zimaze kugera kuri Miliyoni 5 Frw.

Ati “Hari abambwiye ngo wowe gira vuba Miliyoni 1 Frw iri aha. Mwitonde, nzagaruka aha mbavuga. Iyo mbaze nsanga maze kwakira Miliyoni 5 Frw.”

Abajijwe igihe azakorera ubukwe yavuze “ni vuba mutegereze Nyagasani agobore’. Ati “Iyaba kurongora byari uyu munsi, bishoboka nyine ako kanya, nkora ako kanya nk’uwapfa ejo, ariko nkakora ibiramba nk’uzarama imyaka 1000.”

source: Inyarwanda

You Might Also Like

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

King Promise yasangije urugendo rwe mu muziki abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation

The Ben ,Diamond ,Bebe Cool na Eddy Kenzo bayuze abaitabiriye igitaramo cya Coffe Marathon UG (Amafoto

Nsanzabera Jean Paul July 19, 2024 July 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

King Saha yashimangiyeko Bebe Cool ari umuhanzi usanzwe

April 25, 2023
Imikino

Amavubi anganyije na Zimbabwe mumukino utari uryoheye ijisho!

November 15, 2023
Imikino

Umunyarwandakazi Tufaha Uwihoreye yasezerewe rugikubita mu mikino olempike

July 27, 2024
Ubuzima

Uruganda rwa SKOL rwatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 185

November 2, 2023
Andi makuru

Aba Tanzania ntibavuga rumw ku kibumbano cya Tanzania cyashyizwe ku kicaro cya AU

February 19, 2024
Andi makuru

Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame

August 5, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?