Nkusi Arthur benshi bazi muri sinema akaba n’umunyamakuru wabikoze imyaka itari mike ndetse n’umuyobozi w’ibirori bitandukanye, yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza akaba umwe mu bahawe impamyabumenyi muri University of Essex iherereye i Londres.
Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024 nibwo Nkusi Arthur yambaye ikanzu ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya University of Essex iherereye i Londres aho yize ‘Global digital marketing’.
Nkusi Arthur w’imyaka 33 y’amavuko, amashuri abanza yayize ahitwa La Colombiere ho mu mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayakomereza muri Lyce de Kigali mbere yo kwerekeza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari agiye kwiga ubuhinzi.
Kuva mu 2009 Nkusi Arthur yatangiye guharira ubuzima bwe ibyo gukina comedy, kuri ubu akaba umuyobozi wanashinze Arthurnation itegura Seka Live na Seka Fest itegura ibitaramo by’urwenya.