Abahanzikazi babiri bo muri Nigeria, Ayra Starr na Tems banikiye bagenzi babo ku rutonde rw’abahanzi bo muri Nigeria bumviswe kurusha abandi ku Isi ku rubuga rwa Spotify.
Abahanzikazi bamaze kwigarurira benshi muri Afurika bakomoka muri Nigeria, Tems na Ayra Starr byamaze gutangazwa ko ari bo bahanzi bo muri iki gihugu bakunzwe cyane kuri Spotify.
Ibyo byamenyekanye ubwo Spotify, urubuga rucuruza umuziki ku Isi yose rwashyiraga hanze urutonde rw’indirimbo 30 za mbere zo muri Nigeria zasohotse mugice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024.
Ayra Starr yaje ku mwanya wa mbere abifashijwemo n’indirimbo yakoranye na Rauw Alejandro, ‘Santa’.
Si ibyo gusa kandi kuko yaje no ku mwanya wa kabiri abifashijwemo n’indirimbo ye ‘Comma’, mu gihe Tems yaje umwanya wa gatatu abikesheje indirimbo ye ‘Love Me Jeje’.
Indirimbo “Another Vibe ya Luciano na Omah Lay yaje ku mwanya wa kane, mu gihe indirimbo No1 ya Tyla na Tems yakunzwe cyane yaje ku mwanya wa gatandatu.
Phiona Okumu, Umuyobozi w’umuziki kuri Spotify muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Lagos, yasobanuye ko urwo rutonde rugaragaza ko abanya-Nigeria bumvise cyane zo izo hanze y’igihugu hagati ya Mutarama na 30 Kamena 2024.”