Igitaramo cya Kigali Auto show kizwiho kumurikirwamo imodoka n’amapikipiki adasanzwe hano mu mujyi wa Kigali kigiye kongera kuba ku nshuro yacyo ya kabiri.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa na M&K kigiye kuba ku nshuro yaco ya kabiri nyuma ya Covid-19 kizwiho kuurkirwamo imodoka na moto bidasanzwe ndetse no kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda ndetse no mu karere aho biba byaje kwihera ijisho izo modoka na Moto .
Nkuko tubikesha ubuyobozi bwa M&K butegura iki gitaramo bwashyize hanze impapuro ziteguza abakunzi b’imodoka na Moto ko Kigali Auto show igiye kwongera kuba ku nshuro yayo ya kabiri.
Gusa nubwo bashyize hanze impapuro zamamaza icyo gitaramo biteganyijwe kizaba tariki ya 03 Kanama 2024 ariko andi makuru bakaba bazayatangaza mu minsi iri mbere
Igitaramo cya Kigali Auto Show giheruka cyabaye tariki 12 Kanama 2023 kibera ku kibuga cya Cricket i Gahanga kiyoborwa na Sheilah Gashumba afatanyije na Miss Nishimwe Naomie bafatanyije naba Dj nka DJ Karim, DJ Pyfo,DJ Tyga na DJ Illest.
Reba mu mafoto uko Kigali Auto show yari yifashe