Umuraperi Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan, yatangaje ko afite ishimwe ku mutima ku baraperi bagenzi be Ndayishimiye Mark Bertrand [Bull Dogg] na Uwimana Francis wamamaye nka Fireman kuko aribo bamuhaye ikaze mu muziki.
N’iyo abivuga akoresha amagambo yumvikanisha uburyo bagenzi be batumye aba uwo ari we uyu munsi nubwo bo bashobora kuba batabyibuka neza. Yabamenye nk’abaraperi bakomeye ku buryo yahoranaga inzozi z’uko igihe kimwe bazakorana.
Khalfan yagiye yiyumvamo impano akiri muto, ku buryo yumvaga ko igihe kizagera Imana ikamucira inzira, kandi avuga ko byashobotse binyuze mu kuba yarakoreye mu baraperi Bull Dogg na Fireman bamamaye mu myaka 10 ishize.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Khalfan yavuze ko indirimbo ya mbere yakoranye n’abo bombi yakunzwe cyane ‘birandenga’ nyamara yarasohotse mu gihe kimwe n’indirimbo ya Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy wari ugezweho muri kiriya gihe.
Khalfan yavuze ko Bull Dogg ari Mukuru we ashingiye ku kuba ababyeyi babo bombi bafitanye isano. Ati “Mama wa Bull Dogg na Papa we nanjye ni ababyeyi banjye. Nanjye Mama wanjye ni Mama wa Bull Dogg. Twabaye inshuti bigera n’aho bigera no mu miryango.
Bull Dogg yari asanzwe ari inshuti ya Mukuru wa Khalfan, ni mu gihe Khalfan nawe mu mashuri yisumbuye yiganye na Rene, Murumuna wa Bull Dogg.
Ni ibintu avuga ko byikoze, kuko yisanze yahuriye na Bull Dogg muri studio. Ati “Twahuriye muri studio, ndamubwira nti ndi umufana wawe, uri Mukuru wanjye, kandi nigannye na Murumuna wawe. Arandeba arambwira ati ‘uziko usa na 2Pac’.
Icyo gihe Bull Dogg yarimo akora indirimbo ye yise ‘Gisha Inama Imana’ yamamaye mu buryo bukomeye. Yavuze ko umubano we na Bull Dogg wagutse cyane na nyuma y’uko uyu muraperi atuye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muraperi avuga ko yahuye mu bihe bitandukanye na Bull Dogg, rimwe aza kumwumvisha ku ndirimbo ye ‘Uvutse ninde’ yarimo akora, arayishimira. Ati “Bull Dogg yahise ambwira ati ‘iyo ndirimbo nujya kuyikora uzampamagare’.
Mu ndirimbo ‘Uvutse ninde’ humvikanamo ijwi ry’umukobwa witwa Bridu, wanifashishijwe mu ndirimbo ‘Nitwe Future Super Stars’ yaririmbyemo abaraperi benshi.
Bull Dogg yafashe igihe cyo kumva, maze yizeza Khalfan ko azayikoraho nyuma yo kuva mu kiraka yari afite mu Karere ka Musanze, aririmbamo, indirimbo ikorwa uko.
Khalfan avuga ko atekereza gukora iyi ndirimbo ‘Uvutse ninde’ yatekerezaga no kwifashisha Fireman, biba amahire ubwo uyu muraperi yasuraga mu rugo Bull Dogg.
Ati “Icyo gihe bakundaga kumbwira ko nsa na Fireman cyane, Fireman sinzi ukuntu yaje gusura Bull Dogg, ndamubwira nti waririmbamo. Arabyemera, ariko yari atarumva igitero cyanjye, amaze kumva icya Bull Dogg, ahita avuga ati mushyiremo igitero cya Khalfan, akimara kumva igitero cyanjye, yahise asaba ko ibyo yari yararirimbye bikurwamo, yandika ibindi.”
Khalfan avuga ko Fireman ibyo yari yaririmbye mu gice cya mbere yasabye ko bikurwamo kuko yumvaga bitari ku rwego rumwe n’urwa bagenzi be.
Yavuze ko Fireman ari umuntu wari hafi ye, ndetse byabaye akarusho ubwo yahuzaga imbaraga na Bull Dogg kugeza ubwo bakoranye indirimbo ‘Uvutse ninde’.
Khalfan atangaje ibi mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ku Gipfunsi’ yamamaza Kandida-Perezida, Paul Kagame yahurijemo abahanzi barimo Massamba Intore, Unlce Austin, Marina, The Nature ndetse n’umuraperi Fireman.
Asobanura ko kwifashisha Fireman muri iyi ndirimbo biri mu murongo wo gukomeza ubushuti bubatse kuva umunsi amwinjiza mu muziki.