Mu minsi ishize ubwo Marina yari mu bikorwa byo kwamamaza abakandida ‘Depite’ b’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyabihu, yahuye n’inkumi isanzwe ikunda umuziki we nyuma yo kwibonera uyu muhanzikazi kwihangana biranga asuka amarira.
Marina yadutangarije ko uyu mukobwa ari umufana we wamubwiye ko yari amaze imyaka myinshi yifuza ko bahura ariko bitarabakundira.
Ati “Ubwo nari mvuye ku rubyiniro bambwiye ko hari umukobwa wifuza ko duhura, mu by’ukuri numvaga ari umufana usanzwe ariko sinarinzi ko bigeze ku rwego nabibonyeho.”
Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo yabonaga uyu mukoba bahoberanye asuka amarira menshi amubwira ko yari amaze imyaka myinshi yifuza kuzahura na Marina yihebeye.
Marina avuga ko icyo gihe yakozwe ku mutima n’uyu mukobwa bafata umwanya wo kuganira ndetse banafatana amafoto y’urwibutso.
Avuga kuri uyu mufana, Marina yavuze ko yishimiye kwerekwa urukundo n’umukunzi we ahamya ko nyuma y’uko bahanye nimero za telefone azareba uko yahura nawe bakaganira byimbitse.
Marina ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki kuri ubu akaba afite indirimbo zinyuranye zamuhaye abakunzi batari bake mu Gihugu hose.
Mu minsi ishize, Marina wari umaze igihe adasohora indirimbo yashyize hanze iyitwa ‘Avec toi’ afata nk’itangiriro ryo kongera kugaruka mu ruhando rwa muzika nyarwanda.