Murwanashyaka Ismael uzwi nka Kelly speech ku mbuga nkoranyambaga nka Tik Tok , Youtube na Instagram akomejwe kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa bahindurira ikiremwantu icyizere cyo kubaho mu bihe bibi anyuza kuri izo mbuga
Uyu musore ukiri muto mu myaka mu kiganiro yagiranye na AHUPA Radio yadutangarije byinshi ku rugendo rwe agiye kumaramo amezi ane gusa aho yicaye akabona kwicarana iyi mpano kugira aho yafasha guhindura ubuzima bw’imitekerereze bw’abantu kubera ibintu byinshi bituma biheba cyangwa bakumva banze ubuzima yahisemo kujya abagenera ijambo ryahindura ubuzima bwabo kuko hari byinshi ryabafasha .
Kelly Speech umaze kugira abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ze barenga ibihumbi 32 aho yishimira ko abantu bakunze ibikorwa bye ubu bikaba bikomeje kumutera ingufu gutegurira abamukurikira ubutumwa bwiza bwabahindurira ubuzima .
Yakomeje avuga ko mu butumwa bwahindurira ubuzima umuntu akunda kugaruka ku kgarurira icyizere igitsinagore gikunze guhura n’ihohoterwa ritandukanye mu buzima bwa buri munsi akaba aribyo byatumye ahitamo kuzajya Atanga ubwo butumwa buhumuriza abakomeretse ku mitima kuko bubagarurira icyizere cyo kubaho
Mu gusoza Kelly Speech ko kandi atari ibyo akora byonyine kuko afite itsinda ry’Inshuti bakorana mu buzima bwa Buri munsi buri mperza z’icyumwweru basangira na abana batandukanye batifashie cyane cyane ababa mu muhanda bakicarana nabo akabaganiriza ko ubuzima bwabo buzahinduka kandi ko batavukiye kubaho nabi aho barara mu mbeho yo ku muhanda no ku mabaraza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali .
Ushaka kwifatanya na Keely Speech cyangwa ushaka ko mwakorana wamubona ku mbuga nkoranyambaga ze zose aho akoresha izina rya Kelly speech
Reba bumwe mu butumwa bwahindura ubuzima Kelly Speech atanga
https://vm.tiktok.com/ZMrArJWJo/
https://vm.tiktok.com/ZMrArYoPR/