SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Riderman na Bull Dogg bateguye igitaramo cya Hip Hop Culture cya EP yabo bise Icyumba cy’Amategeko
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Riderman na Bull Dogg bateguye igitaramo cya Hip Hop Culture cya EP yabo bise Icyumba cy’Amategeko
Imyidagaduro

Riderman na Bull Dogg bateguye igitaramo cya Hip Hop Culture cya EP yabo bise Icyumba cy’Amategeko

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/26 at 6:44 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abaraperi bamaze igihe bakunzwe; Riderman na Bull Dog nyuma yo guhurira ku mushinga wa album bise ‘Icyumba cy’Amategeko’ bateguje abafana ko ku itariki 24 Kanama 2024 bazakora igitaramo cyitsa ku muco wa Hip Hop.

Riderman abinyujije kuri Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kamena 2024 yasangije abamukurikira amakuru y’igitaramo cyitwa ‘Hip Hop Culture’ kizaba kigamije gutaramira abakunda umuziki wo mu njyana ya Rap indirimbo zigize EP yitwa Icyumba cy’Amategeko yagiye hanze muri Gicurasi 2024.

Nyuma y’uko bashyize hanze iriya EP yasamiwe hejuru n’abakunda Hip Hop, batangira kugaragaza amarangamutima ko hakenewe igitaramo. Ubwo busabe rero bwumviswe na Ma Africa yiyemeza kugirana ibiganiro n’aba baraperi bamaze igihe bakunzwe, bafatanya gutegura iki gitaramo.

Riderman yirinze kugira  byinshi  atangaza amakuru  kuri kiriya gitaramo azajya hanze mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwa Ma Africa iri gutegura iki gitaramo bwatangaje  ko batari bemeza neza ahazabera igitaramo.

Bati “Abakunda Hip Hop bazaze bicare mu Cyumba cy’Amategeko bongere biyibutse ibihe bya Rap, ubu ntabwo turemeza neza aho igitaramo kizabera. Twagishyize kuri iriya tariki bitewe n’uko tuzaba turi gusohoka mu bihe by’impeshyi naho ku kijyanye n’amatike azajya hanze mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.”

Ku bibaza niba hari abandi bahanzi bazafatanya na Riderman na Bull dog, Ma Africa yasobanuye ko bazaba bahari ariko bazatangazwa mu minsi iri imbere.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 26, 2024 June 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Massamba agiye gukorera igitaramo muri Uganda

April 30, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Boukuru Christiane yatashye amaramasa mu irushanwa rya ‘Prix Découvertes’,

February 18, 2025
Iyobokamana

Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza

January 20, 2024
Imyidagaduro

Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye

April 1, 2025
Andi makuru

RwandaAir yahagaritse ingendo yakoreraga muri Kenya

September 11, 2024
Imikino

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

May 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?