Indirimbo ‘Intsinzi’ ifite amateka yihariye bitewe n’uko Mariya Yohana yayihimbye agamije gutera imbaraga Ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yasubiwemo n’abahanzi barimo Yvan Muziki, The Ben na Marina.
Ni indirimbo isubiwemo uko yakabaye, icyakora ikaba yarakorewe amashusho cyane iyari isanzwe yari ikoze mu buryo bw’amajwi gusa.
Indirimbo “Intsinzi” yamamaye ifite impamvu yahimbwe. Nk’uko abisobanura, ngo ahanini yayihimbye agamije guha imbaraga Ingabo zari iza RPA zari ku Rugamba rwo Kwibohora.
Mariya Yohana yayihimbye mu 1992, aho yabaye nk’ubuhanuzi bw’intsinzi, kuko ibyo yavugaga byabaye mu 1994 ari nabwo u Rwanda rwabohowe.
Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo, Mariya Yohana yaragize ati “Indirimbo ’Intsinzi’ nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho barwanirira Igihugu, nibyo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”