SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RDC :Minisitiri Stéphanie Mbombo yeguye ku mirimo ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RDC :Minisitiri Stéphanie Mbombo yeguye ku mirimo ye
Andi makuru

RDC :Minisitiri Stéphanie Mbombo yeguye ku mirimo ye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/19 at 2:32 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Minisitiri ushinzwe ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Stéphanie Mbombo, mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2024 yatangaje ko yeguye kuri izi nshingano yari amazemo icyumweru, kubera impamvu ze bwite.

Tariki ya 12 Kamena 2024 ni bwo Minisitiri Mbombo na bagenzi be 53 bagize guverinoma iyobowe na Judith Suminwa Tuluka barahiriye inshingano zabo. Uwo munsi baraye bashyikirijwe ububasha n’abo basimbuye.

Ku munsi wakurikiyeho, Mbombo yatumwe na Perezida Félix Tshisekedi gushyikiriza Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo ubutumwa bujyanye no kubungabunga uruzi rwa Congo ndetse n’ibidukikije muri rusange.

Mbombo yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye cyo kwegura, ashimira Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe Suminwa bamugiriye icyizere, akaba umwe mu bagize guverinoma nshya ya RDC.

Yagize ati “Kubera impamvu zanjye bwite, nafashe icyemezo gikomeye cyo gutanga ubwegure. Ku Mukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi, musezeranyije ko nzakomeza kumubera umwizerwa. Nanejejwe n’inshingano ku gihugu yari yampaye. Kuri Minisitiri w’Intebe Suminwa Judith, ndamushimira kuba yarantoranyije

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko hari amakuru ahamya ko Mbombo yategetswe kwegura kubera amakosa yakoreye mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika ya Congo, ubwo yahuraga na Perezida Nguesso, gusa ntabwo imiterere yayo yasobanuwe.

Bombo yagejeje ubwegura ku biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 18 Kamena 2024, ndetse na byo byamaze kumenyesha Perezida Tshisekedi ko atakiri mu bagize guverinoma guhera uwo munsi.

You Might Also Like

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Nsanzabera Jean Paul June 19, 2024 June 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibyamamare Will Smith na Childish Gambino bategerejwe mu birori ‘The silver Gala’ bya Sherrie Silver

September 3, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Sassou Nguesso ku meza

July 22, 2023
Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa yahakanye ibyo kuririmba mu gitaramo ‘Urwinziza Rurahamye’

January 18, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Senegal

March 27, 2024
Imikino

CAN 2023: Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria (NFF) ryatangaje impungege kuri Victor Osimhen

February 6, 2024
Andi makuru

Imirambo 14 y’abasirikare ba SANDF baguye muri DRC yacyuwe iciye ku butaka bw’U Rwanda

February 7, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?