SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyamakuru Babu wa Isibo Tv yasabiwe gufungwa umwaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru Babu wa Isibo Tv yasabiwe gufungwa umwaka
Imyidagaduro

Umunyamakuru Babu wa Isibo Tv yasabiwe gufungwa umwaka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/13 at 1:44 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Rugemana Amen uzwi nka Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ni urubanza rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2024 mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Ubushinjacyaha burega Babu icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Saa Tatu zuzuye, Babu yari agejejwe mu cyumba cyabereyemo iburana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Babu akurukiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, busobanura ko yakubise umusore ingumi mu maso.

Bwahereye aha bumusabira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw.Babu ahawe umwanya ngo yisobanure yabwiye Urukiko ko habayeho kwiyunga kandi ko afite inyandiko y’ubwiyunge nubwo itaragera muri ‘system’ ngo abacamanza babashe kuyibona, bityo ahamya ko we yumva adakwiye gufungwa.

Yabajijwe ku cyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, Babu asobanura ko akwiriye kugabanyirizwa ibihano ntafungwe.

Impamvu Babu yatanze ni uko uwakubiswe ariwe wamwiyenjeho akaba anabyemera mu nyandiko yashyizeho umukono.

Umushinjacyaha yibukije Babu ko kwiyunga bidakuraho ko yakoze icyaha kandi ko bidakuraho igihano.

Umucamanza yavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku itariki 21 Kamena 2024.

Ni urubanza rutamaze iminota itanu kuko Babu nta mwunganizi yari afite, akaba yiburaniye.

 

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul June 13, 2024 June 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Teta Diana yatumiwe kuririmba mu iserukiramuco Urkult ribera muri Suede

February 6, 2023
Imyidagaduro

Abavuga ko nkora mpomba nabamenyesha ko inzozi zanjye zabaye impamo :Bad Rama

December 11, 2023
Imyidagaduro

Kigali hateguwe ibirori byabakoresha urubuga rwa Tik Tok

May 27, 2024
Andi makuru

Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yatangiye urugendo rw’akazi mu Rwanda

December 5, 2023
Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie yambitswe Impeta n’umukunzi we.

January 2, 2024
Imikino

#Kwibuka31: BAL yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ‎1994

April 9, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?