Kirasa Alain wari umutoza wa Gasogi United yamaze kugirwa umushya wa Gorilla FC nayo yatandukanye na Ivan Minnaert wayitoje mu mikino ya nyuma yo kwishyura.
Gorilla FC iri mu makipe ataragize umwaka mwiza wa Shampiyona mu 2023-24, kuko yasabwe kugera ku mikino ya nyuma isabwa imbaraga nyinshi kugira ngo ibashe kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Icyemezo cyo gutandukana na Gatera Musa wabanjirije Minnaert cyaje nyuma yaho iyi kipe itsinzwe na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024, hahise hamenyekana indi nkuru ivuga ko yahise iyambura uwari umutoza wayo kugira ngo abe ariwe ufata inshingano z’ubutoza mu mwaka utaha.
Kirasa asanze Gorilla FC yaramaze kumvikana n’umukinnyi mushya Uwimana Kevin wavuye muri Olympic Stars, mu gihe yasezereye 11 aribo Matumele Arnold, Rwabugiri Omar, Mugisha Yves, Johnson Adeaga, Nsengiyumva Mustafa, Nizeyimana Mubarakh, Rubuguza Jean Pierre, Kayijuka Amidon, Habimana Yves, Iroko Babatunde na Samba Cedrick.
Mu mwaka ushize w’imikino Kirasa Alain yitwaye neza mu Gikombe cy’Amahoro asoreza ku mwanya wa kane mu gihe muri Shampiyona yarangirije kuwa cyenda n’amanota 36.
Umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 uzatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024.