SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Alyn Sano yahishuye ingorane yahuye nazo mu ikorwa ry’indirimbo Say Less
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Alyn Sano yahishuye ingorane yahuye nazo mu ikorwa ry’indirimbo Say Less
Imyidagaduro

Alyn Sano yahishuye ingorane yahuye nazo mu ikorwa ry’indirimbo Say Less

Gossip Kigali
Last updated: 2024/06/11 at 11:59 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Alyn Sano yahishuye ingorane yahuye nazo ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Uganda agiye gufata amashusho y’indirimbo “Say Less” , yahuriyemo na Fik Fameica wo muri Uganda na Sat B w’i Burundi.

Uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na Brut Afrique, yavuze ko adateze kwibagirwa indirimbo “Say Less” yakoze mu mpera ya 2022.

Alyn Sano avuga ko yahuye n’ingorane nyinshi mu ikorwa ry’iyi ndirimbo dore ko yakoze impanuka ubwo yari mu modoka yerekeza muri Uganda, agiye guhura na Fik Fameica mu gikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo.

Ati “Yari indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye. Nafashe urugendo njya muri Uganda mu modoka yanjye , inshuti yanjye yari intwaye , byari bikomeye cyane imodoka yakoze impanuka tugeze mu nzira.”

“Iyo ndebye amashusho y’iriya ndirimbo numva ntewe ishema n’aho ngeze . Ibaze ko nayikoze ndi kurira kubera ibintu twari tumaze gucamo! Icyo gihe uwari uyoboye amashusho yaranyihanganishije, turayikora irarangira. ”

’Say less’ ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi avuga ko zamuvunnye cyane, kuko yamutwaye imbaraga nyinshi zinarenga izo yari yateganyije mbere y’uko ategura uyu mushinga.

Kubera ibibazo uyu muhanzikazi yahuye nabyo birimo n’ubushobozi,byatumye afata icyemezo cyo kumvikana na Sat B akifata amashusho ari wenyine bakazayongera muyandi Alyn Sano na Fik Fameica bakoze bari muri Uganda.

Uretse ikibazo cyo kujyana Sat B muri Uganda cyagoranye, haniyongereyeho ikibazo cy’uko ikipe y’abagombaga gukora amashusho y’iyi ndirimbo yaje guhinduka ku munota wa nyuma.

Alyn Sano avuga ko yari yajyanye n’ikipe ya Eazy Cuts gusa bageze i Kampala ntibabasha kumvikana ku mikoranire, bituma ahindura afata Sasha Vybz.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali June 11, 2024 June 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Dj Tanzanite yishimiye ibyiza u Rwanda rugezeho

November 18, 2024
Imikino

Nyuma y’imikino 8 itabona intsinzi, ikipe ya As Kigali yatsinze Rayon Sports

December 10, 2023
Andi makuru

Général Mahamat Déby Itno yagizwe Maréchal

December 11, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Intara ya Rhénanie-Palatinat

April 4, 2024
Imyidagaduro

Kenny Sol n’umugore we bibarutse umuhungu

May 3, 2024
Imyidagaduro

Chriss Eazy agiye gutaramira muri Zambia

June 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?