Itsinda “The Same” ryo mu Karere ka Rubavu rikaba rimwe mu matsinda amaz igihe kinini hano mu Rwanda ryongeye rikora mu nganzo mu gihe abanyarwanda bitegura amatora rishyira hanze Indirimbo ryise Urabanaga yagarutse ku mibanire myiza Rwanda rwagezeho na mahanga mu myaka 30 ishize jenoside ihagaritswe na RPF-Inkotanyi.
Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo bise Urabanaga bagize bati”Genda urabanaga, ingobyi yaguhetse ntigacike umujishi, genda urabanaga. Yitwa Rudasumbwa, ni Intore Izirusha Intambwe, Genda urabanaga. Watubaniye neza, uduhesha agaciro, kwitwa Umunyarwanda ni ishema [Genda urabanaga], wadutoje kuba umwe , ndi Umunyarwanda ku isonga ! Genda urabanaga”.
Muri iyi ndirimbo kandi aba basore bagarutse kuri gahunda za Leta zirimo ibikorwa bitandukanye byagezweho muri iyo myaka birimo ubuvuzi kuri bose imihanda yubatswe mu bice byose by’igihugu, kubaka imidugudu y’icyitegererezo guha abagore ijambo no kubahesha agaciro n’ibindi byinshi bitandukanye.
Ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru bavuze ko bagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nk’Abanyarwanda banyuzwe n’ibyiza Umukuru w’igihugu yarugejejeho mu myaka 30 ishize kandi bakaba bagomba kubishimangira bamuhundagazaho amajwi mu matora ateganijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka.
Ati”Tukimara kubona ko twegereje ibihe bidasanzwe by’amatoa y’Umukuru w’igihugu ndetse n’ay’Abadepite nk’intore z’indatabigwi ndetse tukaba n’inganji za Rubavu twasanze dukwiye gutanga umusanzu wacu mu kugaragariza Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.”
Ni indirimbo ifite umwihariko w’ururimi rukoreshwa mu Karere ka Rubavu(Ikigoyi) yiswe ” Urabanaga”(Urabana) ikaba yarakunzwe n’abatari bake mu Banyarwanda bari no mu gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu.
Itsinda The Same rikorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba rikaba rigizwe na Jay Fary na Jay Luv rikaba ryasohoye indirimbo Urabanaga nyuma y’indi ndirimbo yitwa Ndandambara nayo yakunzwe na benshi.
Aba aba basore batangiye umuziki ahagan mu mwaka wa 2008 n’umunani ni absore bakomeje guteza imbere umuziki mu ntara y’Iburengerazuba cyane mu Karere ka Rubavu aho bagiye begukana ibihembo bitandukanye ndetse bakaba bari no mu batajya Babura mu bitaramo byinshi bitegururwa muri ako karere .