Umunyarwenya Ramjaane Joshua yatangije ikipe yise ‘Ramjaane Foundation FC’, mu rwego rwo gufasha abakiri bato bafite impano zititaweho muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu kiganiro yatangarije ikinyamakuru IGIHE, Ramjaane Joshua wahindutse n’umuvugabutumwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iyi kipe iri gukina irushanwa rya ‘Pre-Season’, yagikuye ku makuru y’uko hari abakinnyi biganjemo abakiri bato bagiye bahura n’ikibazo cyo kutabona aho bagaragariza impano zabo.
Ati “Turifuza gufasha abana bafite impano kuzigaragaza. Byatangiye dushinga ikipe izakira irushanwa rya ‘Pre-season Agaciro Tournment’ ariko bitewe na gahunda yo gufasha abana bafite impano kuzigaragaza ku buryo banabona amakipe.”
Iyi kipe yatoranyijwe Ramjaane Joshua abifashijwemo na Mugenzi Bienvenue usanzwe wari rutahizamu wa Police FC.
Ramjaane Joshua yavuze ko nyuma yo gushinga iyi kipe bakabona akamaro iri kugira by’umwihariko mu rubyiruko, yatangiye gutekereza uko bayikomeza bakaba bayishakira ubushobozi bwo gukina mu mikino ya shampiyona.
Abajijwe niba bateganya kwiyandikisha muri shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri uyu mwaka, Ramjaane Joshua yavuze ko bari kubyigaho.
Ramjaane Joshua asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimukiye mu 2016, aho ari umubwirizabutumwa.
Ni umurimo afatanya no gutera urwenya ndetse no kwita ku muryango we ‘Ramjaane Joshua Foundation’ ubusanzwe wita ku gufasha abimukira n’impunzi baba bakigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bataramenyera.
Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri, yamamaye nk’umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo bitandukanye byo mu ruganda rujyanye n’iyobokamana no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo TV yaje guhinduka Royal TV.
Yamenyekanye kandi mu itangazamakuru mu Rwanda aho yakoze kuri Sana Radio, Radio Authentic , KFM, Royal FM no ku Isango star.