SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzi Habimana Thomas yatanze Kandidature nk’umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzi Habimana Thomas yatanze Kandidature nk’umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
Imyidagaduro

Umuhanzi Habimana Thomas yatanze Kandidature nk’umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/29 at 7:50 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Habimana Thomas ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora kandidatire ye.

Habimana Thomas yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora Oda Gasinzigwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 saa tanu n’iminota 15.

Habimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu akaba n’umuhanzi wubatse izina nka Thomson mu ndirimbo nka ’Intumwa za rubanda’.

Habimana Thomas abaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024 na 14 Nyakanga 2024 Ku banyarwanda batuye mu mahanga.

Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yagize ati “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu.”

Yashimangiye ko asanzwe abayeho nk’umunyapolitiki cyane ko ari umuyobozi w’ishuri kandi ko afite icyizere cy’uko ashobora gutorwa.

Ati “Icyizere mfite ni ukuba ntanze kandidatire yanjye umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida. Ni ibyagaciro kugira ngo nanjye ngaragaze ko imbaraga guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu cyacu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro.”

Yavuze ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.

Habimana yahishuye ko aramutse atanatowe ari intambwe nziza kuri we kuko akiri muto ku buryo ashobora kuzongera guhatana no mu bindi bihe biri imbere.

Yakomeje ati “Igishya nta kindi ni ugukomeza kurema isura cyangwa ishusho y’igihugu bihereye ku benegihugu hasi. Nk’umuntu ubana nabo umunsi ku wundi ni byiza cyane kuba hari byinshi cyane nshobora guhindura ndamutse ngiriwe icyizere n’abanyarwanda.

Habimana Thomas uzwi nka Thompson mu muziki  ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya P Promoters y’umunyamaku Papy Valendi Ndahiro  yavuze ko atazareka ubuhanzi bwe bitewe n’uko yinjiye muri Politiki cyane ko asanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo.

Ati “Umuhanzi apfa ari uko inganzo yapfuye, buri gihe igihe mbonye icyatuma ntanga umusanzu ku muryango nyarwanda muri rusange nzakomeza nkore. N’ubundi nkora umuziki ujyanye no gutanga ubutumwa no kwerekana ibitagenda neza kugira ngo inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho.

NEC ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 29, 2024 May 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abasirikare b’Abarundi bavuye mu butumwa muri somalia barishyuza imishahara y’amezi menshi

March 10, 2025
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

May 28, 2025
Imikino

Byiringiro Lague yateye Rayon Sport umugongo yigira muri Police Fc

January 6, 2025
Andi makuru

Umushumba wa Kiliziya gatolika Papa Francis yanenze umushinga wa Trump wo kwirukana abimukira

January 20, 2025
Utuntu n'utundi

Dosiye y’Umunyamakuru Nkundineza yaregewe Urukiko

October 31, 2023
Andi makuruImikino

Umutoza Mushumba Charles yasinye imyaka itatu muri REG BBC

November 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?