Perezida Kagame yageze i Nairobi muri Kenya ahagiye kubera inama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame aza kwitabira ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu kigaruka ku ‘Iterambere rya Afurika, irya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’amavugurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rw’imari.”
Iki kiganiro Perezida Kagame aragihuriramo na Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi bayobozi.
Iki kiganiro kirabanzirizwa n’ijambo rya Perezida wa BAD, Dr. Akinwumi Adesina n’irya Perezida wa Banki y’Iterambere y’Abayisilamu, Muhammad Al Jasser.
Iyi nama iri kuba mu gihe BAD yizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe, yishimira uruhare yagize mu gutera inkunga imishinga itandukanye igamije iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Kuva BAD yashingwa mu 1964, imaze gutera inkunga imishinga isaga 5000 y’iterambere muri Afurika.