Umuraperi w’Umunyamerika Sean John Combs uzwi cyane nka P Diddy akomeje gusezererwa n’ibigo byamukoreshaga mu kwamamaza nyuma y’uko yarezwe ibyaha bigera kuri birindwi bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibi bibaye nyuma y’uko hakomeje kugaragazwa amashusho uyu muraperi akubita uwahoze ari umukunzi we witwa Cassandra Ventura uzwi nka Cassie.
Imwe muri kompanyi yamaze guhagarika imikoranire yayo na we ni iyitwa America’s best contact and eye grasses, aho bamaze gukura ku isoko amarinete (Lunette) ariho ikimenyetso uyu muraperi akoresha cya Bad boy for life (Brand).
Mu minsi ishize inzu y’imyitozo ngororamubiri yitwa Peloton Fitness company yo muri America yahagaritse gukoresha imiziki ya P Diddy, ndetse n’indirimbo zikorewe muri Bad boy Entertainment igaragaza ko zitari mu zigomba gukoreshwa muri gahunda yabo.
Pelaton yahise isinyana amasezerano n’undi muraperi witwa Finna Get Loose, wabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, binashimangirwa n’ubuyobozi bwa Pelaton mu kiganiro bagiranye na Per RadarOnline.
Bagize bati: “Twafashe iki kibazo nk’igikomeye, kandi dufashe uyu mwanya ngo twemeze ko Pelaton yahagaritse gukoresha indirimbo za Sean Combs ndetse n’ibihangano byose byakorewe muri Bad Boy Entertainment ku mbuga zacu n’aho dukorera.”
Bagira bati: “Bivuze ko umuziki we utazongera gukoreshwa muri gahunda zacu z’imyitozo ikurikiraho, warakoze kugaragaza ko wifuza gukorana natwe kandi twishimiye ku kugira nk’umwe mu bagize umuryango mugari wa Pelaton Fitness.”
P Diddy agiye kumara igihe kigera ku mwaka ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko byatangiye mu 2023, kugeza ubu akaba amaze gushinjwa n’urukiko ibyaha bigera muri birindwi bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.