Mu gihe abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muziki bakomeje kwitegura kwinjira mu bihe by’impeshyi bizwiho kurwanga n’ibirori bitandukanye mu bice byinshi by’igihugu ikigo Mopas Ltd cyateguye igitaramo kizitabirwa n’abakoresha urubuga rwa Tik Tok mu Rwanda bise Tik Tok Party kizabera mu Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone .
Mu kiganiro ‘itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gicurasi 2024 Umuyobozi wa Mopsa Ltd Bwana Niyibizi Claude ndetse nabo bafatanyije gutegura icyo gitaramo batangaje byinshi kuri icyo gitaramo n’icyatumye bagitegura /
Yagize ati nka Mopas isanzwe ifitanye amasezerano n’umujyi wa Kigali wo gutegurira ibikorwa bitandukanye muri Imbuga City Walk bararebye basanga muri iki gihe tugiye kwinjira mu mpeshyi bashyira ingufu nyinshi mu kuhategurira ibitaramo mu rwego rwo gukomeza kwerekana ko umujyi wa Kigali ari nyabagendwa kandi igihe cyose abantu bashobora kubona aho basohokera cyangwa bataramira hisanzuye akaba ariyo mpamvu bateguye icyo gitaramo .
Ikindi kintu cyatumye batgeura icyo itaramo bakakita Tik Tok PArtie ni uko muri iyi minsi urwo rubuga ruri mu zikunzwe cyane n’urubyiruko bakaba rero bashaka kuzazabhriza hamwe maze bagataramana kakahava ndetse bakanarushaho kumenyana neza .
Kamaro Felicien uzwi cyane mu gutegura ibirori bitandukanye hano mu Rwanda yadutangarije ko kuri uwo munsi bazab abafite abahanzi barimo Mico The Best Sky 2 ,Zeotrap na Papa Cyangwe ,QD na bandi benshi ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye bizwi ku mbuga nkoranyambaga , Biteganyijwe ko kuri uwo munsi hazabaho gutambuka
Igitaramo cya Tik Tok Party kizaba kw’itariki ya 31 Gicurasi 2024 mu Imbuga City Walk aho kwinjira bizaba ari Ubuntu ariko muri Vip ni ibihumbi 10 naho ameza y’abantu 8 ikazab ari VVIp aho abazayifata bazahabwa icupa rya Jameson