SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Adekule Gold wageze i Kigali yahishuye ko yifuza kwongera gusura Mont Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Adekule Gold wageze i Kigali yahishuye ko yifuza kwongera gusura Mont Kigali
Imyidagaduro

Adekule Gold wageze i Kigali yahishuye ko yifuza kwongera gusura Mont Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/23 at 10:04 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Adekule Almoruf Kosoko [Adekunle Gold/AG Baby] yagaragaje ko ari iby’igiciro kongera kugaruka mu Rwanda ruri ku muvuduko wo hejuru, ashima urukundo abanyarwanda badahwema kumwereka kandi ko ababibona byose.

Adekunle Gold utegerejwe muri BK Arena ku wa 24 Gicurasi 2024 aho azataramira abazitabira ifungurwa ry’imikino ya nyuma ya BAL.

Uyu mugabo wageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa 22 Gicurasi 2024, yagarutse ku kiganiro gitangaje yagiranye n’inshuti ze bavuga ko u Rwanda ari intangarugero.

Mu kiganiro n’itangazamakuru akigera mu Rwanda yagize ati”Ubwo narindimo nza narimo nganira n’inshuti zanjye ku buryo u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika biri ku muvuduko wo hejuru mu bukungu, guhanga udushya n’ibindi byose.”

Agaragaza ko biteye ishema ati”Kandi birashimishije kubona uburyo iki gihugu kiri ku ruhembe rw’imbere. Ndizera ko ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika biri kwigira ku byo murimo gukora.”

Yagarutse kandi ku ngingo ijyanye n’uburyo abanyarwanda bakira, ati”Kandi nshaka kuvuga ko nishimira iteka urukundo munyereka mbona inyunganizi, uburyo mwakiramo indirimbo zanjye.”

Yongeraho ati”Ndibuka ubwo natangaza ko nzaza hano nabonye uburyo mwanyeretse ko mwishimiye ko ngiye kugaruka ndabashimira.”

Juno Kizigenza akaba ari we uzahurira ku rubyiniro rumwe na Adekunle Gold, uyu mugabo kandi yavuze ko yanaje mu biruhuko by’igihe gito mu Rwanda.

Yifuza kongera gutembera Mont Kigali n’undi muntu waba yumva yamurangira ahandi hantu yasura byaba ari byiza abimubwiye akabasha kubyaza umusaruro igihe gito afite mu Rwanda.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 23, 2024 May 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Yverry ukubutse muri Canada yakiriwe n’umujyanama we Gauchi n’umudamu we

June 15, 2024
Andi makuru

Bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 7 Mata 1994

April 7, 2023
Andi makuru

Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris

July 28, 2024
Imikino

Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu

February 16, 2024
Kwibuka

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

June 17, 2024
Imyidagaduro

Riderman na Bushali binjije abantu mu byishimo bya noheli muri the Office Lounge

December 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?