Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’abayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.
Iyi ndege yaguye mu ntara ya East Azerbaijan mu masaha y’igicamunsi, mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi, biba ngombwa ko hoherezwa amatsinda y’abashinzwe umutekano kugira ngo ashakishe aba bayobozi.
Igikorwa cyo gushakisha iyi ndege cyatwaye amasaha menshi. Amatsinda yoherejwe muri iyi misozi yahuye n’akazi gakomeye kuko bwarinze bwira ndetse imvura igwa atarayigeraho.
Mu masaha y’urukerera kuri uyu wa 20 Gicurasi, umuryango Red Crescent w’ubutabazi watangaje ko ushoboye kugera kuri iyi ndege, usobanura ko icyakoze yangiritse bikomeye ku buryo hari icyizere gike cy’uko Perezida Raisi n’abo bari kumwe baba bakiri bazima.
Mu isaha ishize, ibiro ntaramakuru Mehr bya Leta ya Iran byatangaje ko Perezida Raisi n’abo bari kumwe muri iyi ndege bose bapfuye. Ni amakuru yemejwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, nk’uko Al Jazeera yabivuze.
Abayobozi mu bihugu bitandukanye barimo Nicolas Maduro wa Venezuela na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bamaze kwemeza urupfu rwa Perezida Raisi n’abandi bari muri iyi ndege, bihanganisha Iran.
Modi yagize ati “Nihanganishije mbikuye ku mutima umuryango we n’abaturage ba Iran. U Buhinde bwifatanyije na Iran muri ibi bihe by’akababaro.”
Ebrahim Raisi wayoboye Iran kuva mu 2021 yari afite imyaka 63 y’amavuko. Ni we wahabwaga amahirwe yo gusimbura Ayatollah Ali Khamenei ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.