SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi nabo bari kumwe bitabye Imana nyuma yo gukora Impanuka ya Kajugujugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi nabo bari kumwe bitabye Imana nyuma yo gukora Impanuka ya Kajugujugu
Andi makuru

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi nabo bari kumwe bitabye Imana nyuma yo gukora Impanuka ya Kajugujugu

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/05/20 at 11:17 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’abayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.

Iyi ndege yaguye mu ntara ya East Azerbaijan mu masaha y’igicamunsi, mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi, biba ngombwa ko hoherezwa amatsinda y’abashinzwe umutekano kugira ngo ashakishe aba bayobozi.

Igikorwa cyo gushakisha iyi ndege cyatwaye amasaha menshi. Amatsinda yoherejwe muri iyi misozi yahuye n’akazi gakomeye kuko bwarinze bwira ndetse imvura igwa atarayigeraho.

Mu masaha y’urukerera kuri uyu wa 20 Gicurasi, umuryango Red Crescent w’ubutabazi watangaje ko ushoboye kugera kuri iyi ndege, usobanura ko icyakoze yangiritse bikomeye ku buryo hari icyizere gike cy’uko Perezida Raisi n’abo bari kumwe baba bakiri bazima.

Mu isaha ishize, ibiro ntaramakuru Mehr bya Leta ya Iran byatangaje ko Perezida Raisi n’abo bari kumwe muri iyi ndege bose bapfuye. Ni amakuru yemejwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, nk’uko Al Jazeera yabivuze.

Abayobozi mu bihugu bitandukanye barimo Nicolas Maduro wa Venezuela na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bamaze kwemeza urupfu rwa Perezida Raisi n’abandi bari muri iyi ndege, bihanganisha Iran.

Modi yagize ati “Nihanganishije mbikuye ku mutima umuryango we n’abaturage ba Iran. U Buhinde bwifatanyije na Iran muri ibi bihe by’akababaro.”

Ebrahim Raisi wayoboye Iran kuva mu 2021 yari afite imyaka 63 y’amavuko. Ni we wahabwaga amahirwe yo gusimbura Ayatollah Ali Khamenei ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey May 20, 2024 May 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuraperi Boosie Badazz Yafunzwe nyuma yo guhanagurwaho icyaha

June 16, 2023
Andi makuru

Umugore wo muri Nijeriya yakwepye umugabo we ku munsi w’ubukwe bwe

January 7, 2025
Imyidagaduro

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’ifungurwa rya Titi Brown

December 12, 2023
Imikino

Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!

November 29, 2023
Andi makuru

Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 89

August 2, 2023
Andi makuru

Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Leta yitabye Imana azize indwara y’Umutima

April 4, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?