SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck bongeye baratandukana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck bongeye baratandukana
Imyidagaduro

Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck bongeye baratandukana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/16 at 10:15 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Icyamamarekazi mu muziki, Jennifer Lopez, yongeye gutandukana n’umugabo we Ben Affleck bari bamaze imyaka 2 basubiranye.

Nyuma y’igihe bivugwa ko ibintu atari shyashya mu rugo rw’ibyamamare bibiri aribyo Jennifer Lopez n’umukinnyi wa filime Ben Affleck. Ubu noneho ibyabo byashyizweho akadomo dore ko bamaze gutandukana nk’uko ibinyamakuru by’imyidagaduro muri Amerika bikomeje kubitangaza.

Muri Gashyantare nibwo hatangiwe kuvugwa ko aba batabanye neza nyuma yaho Jennifer Lopez yakunze kugaragara wenyine mu gihe mbere atajyaga asigana n’umugabo we. Byarushijeho kuvugwa cyane ubwo yamurikaga album yise ‘This Is Me…Now’ yakurikiwe na filime ‘Greatest Love Story Never Told’ aho yagiye yitambukana wenyine ku itapi itukura hakibazwa impamvu umugabo we atari kumushyigikira muri ibi bikorwa.

Mu minsi ishize kandi Jennifer Lopez yitabiriye ibirori ngaruka mwaka bya ‘Met Gala’ ari wenyine. Abajijwe aho umugabo we ari asubiza aseka ati: ‘Simbizi aho ari, naguha nimero ze ukamuhamagara ukabimubaza yagusubiza nanjye ukambwira kuko simbazi’ ibi byafashwe nk’urwenya nyamara ngo mu byukuri ntibyari urwenya kuko aba bombi batakibana mu rugo rumwe.

People Magazine yatangaje ko Ben Affleck yamaze kuva mu nzu yabo iherereye mu gace ka ‘Pacific Palisades’ akayisigamo uyu muhanzikazi n’abana be. Ibi ngo byabaye muri Werurwe ubwo bari bamaze gufata umwanzuro wo gutandukana ku mpamvu zinyuranye zirimo nko kuba batarabashaga kumvikana ku bijyanye n’urubyaro dore ko Ben yifuzaga kubyarana na Jennifer mu gihe we atabishaka.

Biravugwa kandi ko icyatumye Ben Affleck ata Jennifer akajya kwibana harimo nko kuba yaramushyiragaho amategeko mu rugo bikabangamira uyu mugabo ukunze gucisha macye. Kubabyibuka, muri Werurwe Jennifer Lopez yari yatangaje ko yategetse Ben kutanywera itabi n’inzoga mu rugo rwabo.

TMZ yavuze ko amateka y’aba bombi yongeye kwisubiramo bagatandukana, dore ko bakundanye bwa mbere mu 2000 bagatandukana mu 2004. Bongeye gusubirana mu 2021 bahita bakora ubukwe mu 2022 none bongeyw gutandukana bwa kabiri.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 16, 2024 May 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Abakinnyi ba Kiyovu Sports barabogoza kubera kudahembwa

February 12, 2024
Imyidagaduro

Taylor Swift yashenguwe n’urupfu rw’umufana asubika igitaramo

November 20, 2023
Andi makuru

Inyubako zo muri Gare ya Musanze zibasiwe n’inkongi y’Umuriro

November 20, 2023
Imyidagaduro

Javanix yashyize hanze EP yise Zamani 

August 2, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze mu Bwongereza aho yitabiriye iyimikwa ry’Umwami Charles wa III

May 4, 2023
Andi makuru

Rosalynn Carter umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa USA yitabye Imana

November 20, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?