Umuhanzi Kwizera Bosco Junior uzwi nka Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda mu gihe gito amaze mu muziki ,uyu muhanzi arashimira buri muntu wese wamubaye hafi cyane mu rugendo rw’imyaka ine amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda anishimira ibyo amaze kugeraho
Uyu musore uzwiho ubuhanga no kuririmba neza yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2020 ubwo isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 ,aho yazamukanye ingufu nyinshi ibintu byamubereye byiza kuko muri icyo gihe nubwo byari bigoye gukora indirimbo uyu musore ntiyigeze yicara na gayota kugeza nubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda .
Uyu musore kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru nibwo yari yujuje imyaka ine atangiye umuziki nk’umwuga yagize atya asimbukira ku mbuga nkoranyambaga ze maze ashyiraho ubutumwa avuga ati”Itariki ya 13 Gicurasi 2020 isobanura kuvuka kwa ‘Mpa Formula’ n’itangiriro ryo gukora ibidasanzwe mbakunda urumbamo mwe mwagize uruhare muri uru rugendo.”
Binyuranye cyane n’abandi bahanzi uyu musore yagiye akora indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe na benshi kugera aho atangira gutumirwa mu bitaramo mu ihugu byo mu karere ndetse no hanze nubwo bimwe muri ibyo bitaramo hari ibyo atabashije kujyamo .
Tubibutse ko mu mwaka wa 2021, Juno Kizigenza yawusoje ashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo (EP) yise ‘6Kg’ hariho indirimbo ‘Aracyagwa’, ‘Monica’, ‘Taruka’, ‘Umufungo’, ‘Konsoma’ na ‘Birenze’.
Mu gihe umwaka wa 2023 wasize ashyize hanze Album wavuga ko iri muri nkeya zari ziteguritse kandi zatanze umusaruro mu buryo butandukanye kuko hajeho indirimbo nyinshi zakiriwe neza kandi no ku mbuga zicururizwaho umuziki iracuruzwa karahava.
Iyi Album yise Yaraje yatunganijwe n’abahanga mu gucura umuziki nka Elements Eleéeh, Clement Ishimwe, Prince Kiiz, X On The BeAt, Santana Sauce, Madebeats, Kozze, Knox on the Beat, Niz Beat na Bob Pro wanafashije mu kuyungurura amajwi ya buri imwe.
Indirimbo 17 zari zigize iyi Album y’uyu musore ‘Umusore’ yakoranye na Ally Soudy, ‘Umugisha’ na Knowless Butera, ‘You’ na King James, ‘Overdose’ na BullDogg, ‘My Wife’ na Riderman kimwe n’Igitangaza’ yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol.
Hari kandi ‘Yaraje’, ‘Champion’, ‘Roke’, ‘Abracadabra’, ‘Isengesho’, ‘Mama’, ‘Biraryoha’, ‘Tonight’, ‘La Vie’ na ‘Zezenge’.
Urugendo rw’uyu musore rukaba rwaragizwemo uruhare na Bruce Melodie binyuze mu Igitangaza Music, Label Juno Kizigenza yabayemo by’igihe gito.