Abanyarwanda n’abagenderera u Rwanda uko iminsi ishira niko bishimira uko ibikorwa remezo birimo amahoteli akomeje kugenda yiyongera hano mu mujyi waa Kigali muri hakaba harimo imwe mu mahoteli amaze imyaka itari mike ya Legend Hotel ikomeje kudabagiza abakiliya bayo
Legend Hotel ni hotel y’inyenyeri eshatu yafunguwe bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali ku Kacyiru hafi neza y’icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ikaba iri mu muri 2km mu mujyi hagati na 8km uvuye ku kibuga cy’Indege ahantu umuntu wese ashobora kugera bitamugoye kubera ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera hano mu mujyi wa Kigali
Kuba iherereye ahantu hatuje ho mu Mujyi wa Kigali rwagati, ubuyobozi bwa Legend Hotel buvuga ko iyi hotel ibereye abantu bose bifuza aho kuruhukira, gukorera inama no kwidagadura mu bwisanzure.
Nk’uko ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Legend Hotel Kigali, yabidutangarije, iyi hotel ifite ibyumba bigezweho 24 n’ibindi bisanzwe , icyumba by’inama cyakira guhera ku bantu babiri kugeza 200.
Ibi byiyongera ku mwihariko mu gutegura amafunguro y’ubwoko butandukanye kuko Legende Hotel yamaze kugira abakozi b’inzobere mu gutegura amafunguro. Ni hotel kandi itatse mu buryo bwihariye mu mabara atandukanye haba imbere n’inyuma.
Uyu ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Legend Hotel yakome agira ati “Turashaka kugira itandukaniro n’andi mahoteli nk’uko hotel yacu ibigaragaza uhereye ku kuntu irimbishijwe imbere n’inyuma. Ibyo rero turashaka kubishyira no muri serivisi dutanga. Duha amahugurwa abakozi bacu, tukabaha ubushobozi n’uburenganzira bwo guhanga udushya no kuzana ubudasa mu mikorere ya hotel.”
Ahereye ku mubare munini w’ibigo mpuzamahanga bimaze gutangiza ibikora mu Rwanda, yatubiwye ko adashidikanya ku hazaza heza h’u Rwanda bitewe n’ingufu leta ishyira mu gukurura ishoramari.
Yasabye abakiliya babo kuza bagasogongera kuri serivisi batanga. bakanirebera itandukaniro bafite. Nimuze mufate icyo kunywa mu kabari kacu, mufate amafunguro n’ibiyaherekeza. Muze n’inshuti n’imiryango yanyu mwidagadure muryoherwa n’ibyo tubagezaho,
Legend Hotel yiyongereye ku yandi mahoteli menshi yo ku rwego rwo hejuru yamaze kugera muri Kigali ndetse hakaba n’andi akomeje kubakwa muri uyu Mujyi no hirya no hino mu gihugu.
Ushaka servise nziza muri Legend Hotel Kigali ushobora guhamagara kuri izi numero zikurikira bakakwakira ubwuzu +250 788386130 , +250 788386131 cyangwa ukabandikira kuri iyi Email:[email protected] na [email protected]




