Piano The Grooveman yagarutse mu byo gutunganya indirimbo binyuze muri studio nshya y’umuhanzi Rwigema Ricky[Ricky Password] na we wakanyujijeho mu myaka myinshi ishize. Ni studio yiswe Ricky Music iherereye i Remera munsi ya BK Arena.
Ricky Pasword yadutangarije ko iyi studio iri mu mishinga migari agarukanye mu muziki, cyane ko uretse kuririmba yifuje no kuba yashora imari mu muziki mu bundi buryo.
Ati “Ni umushinga maranye igihe ariko ubu nibwo navuga ko igihe cyawo cyari kigeze ngo utangire. Uretse gutunganya amajwi turashaka n’uko mu minsi iri imbere tuzatangira kujya dutunganya amashusho.’’
Akomeza avuga ko yitabaje Piano nk’umwe mu batunganya indirimbo bakoranye kuva kera, kandi akaba ari n’umwe mu bahanga muri aka kazi.
Ati “Piano ni umuntu tuziranye kuva kera. Ikindi ni umuhanga mu buryo bukomeye ku buryo gukorana nawe nta gihombo kirimo.’’
Ricky Password yirinze kugira byinshi avuga ku masezerano yaba afitanye na Piano avuga ko byo atari ngombwa ko bijya mu itangazamakuru.
Piano yaherukaga kumvikana mu itangazamakuru cyane mu byo gutunganya indirimbo mu 2021 ubwo AmaG The Black yavugaga ko bagiye gukorana, ariko nyuma iyi mikoranire yaje guhagarara.
Piano The Grooveman yamenyekanye mu gutunganya indirimbo zamenyakanye mu myaka irenga 10 ishize, kuri ubu yagarutse muri aka kazi mu buryo bweruye nyuma y’igihe atagaragara.
Ricky Password watangije iyi studio iri gukoreramo Piano, yamenyekanye mu bihangano bitandukanye mu myaka irenga icumi ishize birimo indirimbo ye yakunzwe yitwa ‘Wikozeho’ iyi yayihuriyemo na Bulldogg. Icyo gihe yaririmbaga iziganjemo iziri mu Njyana ya Rock.
Ricky Password mu 2014 nyuma yo gutsindira igihembo cya ‘Laureat Visa Pour La Creation’ cyategurwaga na Institut Français du Rwanda, akajya mu Bufaransa yavuyeyo asubira mu Rwanda gusoza amashuri.
Nyuma yo kuyasoza yafashe umwanzuro wo kuba aretse umuziki akabanza gushaka amafaranga kuko yabonaga abikeneye ari na yo mpamvu yamaze igihe kinini adakora indirimbo.
Uyu mugabo yasubukuye umuziki mu 2022 ubwo yakoraga indirimbo yise “Pretend’’ yahuriyemo na Gabiro Guitar. Yavuze ko iyi studio nshya igiye kumufasha mu kongera imbaraga mu gukora