SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ani Elijah mu bakinnyi babiri bashya mu Mavubi yitegura Benin na Lesotho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ani Elijah mu bakinnyi babiri bashya mu Mavubi yitegura Benin na Lesotho
Imikino

Ani Elijah mu bakinnyi babiri bashya mu Mavubi yitegura Benin na Lesotho

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/05/09 at 12:17 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatanganzwe abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya Benin na Lesotho, biravugwa ko hazagaragaraho abakinnyi babiri bashya, Jojea Kwizera na Ani Elijah.

 

Tariki ya 6 Kamena u Rwanda ruzakina na Benin, tariki ya 11 Kamena 2024 rukine na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nta gihindutse biteganyijwe ko urutonde rw’abakinnyi bahamagawe kuzitabazwa kuri iyi mikino ruzatangazwa tariki ya 18 Gicurasi ni mu gihe umwiherero uzatangira tariki ya 20 Gicurasi 2024.

Amakuru AHUPA VISUAL RADIO yamenye ni uko kuri uru rutonde hariho abakinnyi babiri bashya bazaba bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.

Ku ikubitiro hariho Jojea Kwizera ukinira Rhode Island FC mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’imyaka 25, ibiganiro bigeze kure ngo abe yaza gukinira Amavubi.

Kuri ubu Jojea Kwizera wavukiye Bukavu muri DR Congo, akaba avuka kuri se w’Umunyarwanda (yitabye Imana) nyina akaba ari we ukomoka muri DR Congo, yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Undi mukinnyi ni rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah uheruka gusaba kuba yahabwaga ubwenegihugu bw’u Rwanda, amakuru avuga ko yamaze kubona ibyangombwa.

 

Amakuru agera ku kinyamakuru AHUPA VISUAL RADIO ni uko na we umutoza Frank Spittler yamushimye ndetse abona muri ba rutahizamu afite uyu abarusha, ndetse akaba yamaze kumuhamagara mu bakinnyi azifashisha muri iyi mikino yo mu kwezi gutaha.

Amavubi byari byitezwe ko na Noam Emeran wanyuze muri Manchester United ubu akaba ari muri Groningen mu Buholandi yahamagarwa ariko hakaba hari ibitararangira neza. Undi ni Johan Kury wa Yverdon Sport FC mu Busuwisi ariko akaba ataratangira gukina kubera ko ari bwo agikiruka imvune.

 

Jojea Kwizera ukina mu cyiciro cya kabiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kwemra gukinira u Rwanda

 

Ani Elijah yahamagawe mu Mavubi

 

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy May 9, 2024 May 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Josh Ishimwe yahishuye ko umuhamagaro we umwemerera gusubiramo indirimbo ntacyo agendeyeho

October 6, 2023
Andi makuru

Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika

May 10, 2023
Imyidagaduro

Bimwe mu byamamare byatangaje ko bizitabira igitaramo cyateguwe na Ev. Dana Morey Mu Rwanda

June 6, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije abana bakoze Impanuka

January 9, 2023
Imyidagaduro

Umuraperi Boosie Badazz Yafunzwe nyuma yo guhanagurwaho icyaha

June 16, 2023
Andi makuru

PSD yatanze abakandida bazayihagararira mu matora y’Abadepite

May 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?