Muri iyi minsi akazi ko kuvanga umuziki mu tubyiniro dutandukanye hano mu Rwanda ni kamwe mu bitunze bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuzni m bakomeje kwigaragaza cyane muri iyi minsi harimo umusore ukomeje kwerekana ubuhanga budasanzwe uzwi nka Nshimiyimana Girbert umaza kumneyekana nka DJ Jaba usanzwe ukorrra akazi ke ahazwi nka Fame Lounge mu Nyakabanda ahazwi nko kwa Dr Kintu .
Uyu musore wavukiye mu karere ka Gicumbi ahazwi nko ku Rwesero aho yakuze afite inzozi zo kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru yize amashuri ye abanza ku kigo cya G.S Karushya anakomerezaho icyiciro rusange aho yavuye ajya kwiga mu karere ka Gakenke ari naho yavuye yerekeza mu mugi wa Kigali ari naho yaje kwisanga ari gukunda akazi ko kuvanga umuziki nubwo bitari byoroshye .
Mu kiganiro na AHUPA Radio Dj Jaba yadutangarije ko nubwo we yakuze yiyumvamo impano yo gukina umupira w’amaguru ubwo yari ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye yaje kwinjira mu kujya avanga umuziki ndetse no kugurisha umuziki ku muhanda ibizwi nkaba Disk Burner ari nabwo yagiye yiga uko bakoresha zimwe muri porogaramu zisanzwe zikoreshwa na bamwe mu badj bakomeye hano mu Rwanda nka Dj Marnaud,Dj Toxik ,DJ Theo na bandi benshi ari nabyo byatumye ahagana mu mwaka wa 2021 yaje guhura na Ndimbati amwizeza kuzamufasha kumenyekana binyuze mu kabari ke afite ahazwi nka Norvege I Karama ari nabyo byaje gutuma Ahava abonye akazi ahazwi nka Fame Lounge mu Nyakabanda aho yanahise ahabwa akazi ko kujya acurangira abahanzi babarizwaga muri KIKAC Music barimo Mico The Best ,Bwiza na Danny Vumbi ndetse n’abandi benshi bagiye bahataramira mu bihe bitandukanye
Mu gusoza icyo kiganiro Dj Jaba yadutangarije ko nyuma y’ibyo yifuje byose yabigeze ubu ari kwihugura cyane mu bijyanye no kuvanga umuziki kugira ngo akomeze azamure urwego rwe ku buryo yazisanga mu rwego mpuzamahanga nkuko abo afatiriaho urugero bagiye babikora .