Umuryango w’umunyamakuru NIyitegeka Jules William uziwi nka Julius Chita usanzwe ari umuyobozi w’umuyoboro wa Chita Magic kuri youtube we n’umufasha we Batamuriza Yvette bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka Ubuheta bwabo
Uyu mugabo uziwho gukora inkuru nyinshi zifitiye benshia akamaro ku uyu wa kabiri tariki ya 30 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nibwo yasangije benshi mu bamukurukira ibyishimo yateye no kwibaruka Umwana we wa kabiri .
Ubusanzwe Julius Chita na Batamuriza basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore muri Nyakanga 2021 aho bemeranyije kubana akaramata ubuzima bwabo bwose .
Uretse kuba Julius Chita asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka youtube n’umufasha we Batamuriza Yvette nawe afite sheni yitwa Queen of Chita anyuzaho ibiganiro kenshi byibanda mu kugira abantu bakuze inama ku bashakanye .