Umuhanzi Munezero Maurice nyuma yo kwifuza gukoran n’abahanzi afata nka bakuru be barimo Bruce Melodie na Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo yatuye umukunzi we yise Mbaye Uwawe
Mu ndirimbo yagize ati “ Mukunzi uzambwire uko ubyumva uko ubishaka n’uko usha,mbonye uwanjye, mbaye uwawe”.
Ati “ Nkora buri kimwe cyose ku bwawe, ariko mukunzi uhore wishimye. Nzaguturisha umutima utetere iwawe nta na kimwe uzamburana ngifite, ibyanjye byose ntaho ngukinze. Abakuvuga nabo jya ubihorera, kuko umfite ufite byose”.
Yakomeje ati ” Mu gihe abandi basabaga Imana ubutunzi njye nayisabaga ngo izampuze nawe”.
Munezero Maurice yatangaje ko afite inzozi zo gukorana indirimbo n’abahanzi barimo Bruce Melodie ndetse na Meddy wayobotse indirimbo ziramya zigasingiza Imana.
Uyu muhanzi yavuze ko urukundo yakunze ubuhanzi rwamuteye kubwinjiramo agashyira itafari ku muziki nyarwanda.
Ati “ Urukundo nakunze ubuhanzi rwatumye mbwinjiramo kugirango nshyireho itafari ryanjye”.
Uyu muhanzi yateguje izindi ndirimbo azashyira hanze agafatanya n’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye, ahereye kuri bamwe bamamaye mu mu muziki nyarwanda.
Nubwo ari mushya mu buhanzi, ariko yijeje abantu bakunda iyi ndirimbo ye ko agiye kubaha n’izindi bazakunda ndetse bakanyurwa n’ubuhanga agiye kuzikorana azamurana na bagenzi be babarizwa muri ubu buhanzi.
Yagize ati “Ndasaba umuntu wese ukunda umuziki nyarwanda kunshyigikira tugafatikanya kuzamura umuziki wacu, byumwihariko ngasaba abahanzi bagenzi banjye kumba hafi”.
Yibukije abahanzi bagenzi be ko bagomba gufashanya bakazamurana ndetse ibyo bakora ntibigarukire mu Rwanda, ahubwo bikarenga imipaka bikaba ibihangano mpuzamahanga.
mbaye uwawe by Maurice (video lyrics) – YouTube