SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Cyusa Ibrahin n’Iganzo Ngari bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Cyusa Ibrahin n’Iganzo Ngari bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Imyidagaduro

Cyusa Ibrahin n’Iganzo Ngari bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/29 at 1:00 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
6 Min Read
SHARE

Mu gihe  abanyarwanda n’isi yose  bari  mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi benshi mu Banyarwanda bari mu gikorwa cy’imyala 30 u Rwanda rwiyubatse

Ni muri  urwo rwego Umuhanzi Cyusa Ibrahim  n’itorero Inganzo Ngari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kwiga no kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburundi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Uwo muhango wakoze  kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, aho ababyinnyi, abayobozi b’iri torero ndetse na Cyusa Ibrahim wabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka itanu, beretswe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, basobanurirwa uko umugambi wa Jenoside wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa.

Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw’ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yateje, ndetse n’uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo.

Imibare igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.

Umuyobozi w’Itorero Inganzi Ngari, Serge Nahimana yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nk’Itorero Inganzi Ngari bungutse byinshi byubakiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, kandi biyemeza guhangana n’abagoreka amateka.

Ati “Tugomba kujya twigisha amateka, kandi tugategura n’ibikorwa bitandukanye bifasha abantu gusura inzibutso, gusura abarokotse, gukora gahunda nyinshi zinyuranye zifasha urubyiruko kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bizafasha guhangana n’abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umukoro, rero dufite kugira ngo abo bana bamenye amateka yaranze Igihugu cyacu. Ikindi ni uko kubimenya, niho hava kurwanya iyo ngengabitekerezo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Uyu muyobozi yavuze ko guhangana n’abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ‘umukoro wa buri munyarwanda’. Ariko kandi nk’abantu bahura na bantu benshi binyuze mu nganzo y’abo, biyemeje kwiga amateka kugira ngo bazafashe n’abandi kuyamenya mu buryo bwisumbuyeho.

Nahimana avuga ko baganirijwe uko Jenoside yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa, bityo kugira ubumenyi ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, bigiye kubafasha kurushaho guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside.

Ati “Iyo ufite ubumenyi birakorohera guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside, ubaye utazi amateka cyangwa se utarashyize imbaraga mu kubaza abakuru, ntabwo byakorohera mu rugamba rwo guhangana n’abo bose. Ni byiza ko twese cyangwa se abanyarwanda muri rusange, tumenya amateka ku buryo ba bantu bapfobya Jenoside batazagira aho bamenera.”

Nahimana yavuze ko bazakomeza gusura inzibutso za Jenoside mu rwego rwo kwiga amateka  kandi bazajya bakora ibikorwa binyuranye bigamije gufasha abarokotse Jenoside ndetse no gufasha urubyiruko kumenya amateka binyuze mu bihangano binyuranye bategura.

Umuhanzi Cuyusa Ibrahim yabaye igihe kinini mu Itorero Inganzi mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga, yabyinnye muri iri torero hagati ya 2010 na 2015, ndetse baritegura kuzahurira mu gitaramo ‘Migabo Live Concert’ kizaba tariki 8 Kamena 2024.

Yabwiye InyaRwanda ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byamufashije kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi warokokeye mu Karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda, avuga ko urubyiruko rufite umukoro wo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Ati “Urubyiruko ndarusaba kudaha agaciro abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari abashaka kudusubiza mu mateka mabi twaciyemo.”

Yasabye abarokotse Jenoside gukomeza urugendo rwo kwiyubaka. Ati “Ndakangurira abarokotse Jenoside ko uburyo bwiza bwo gusubiza ababiciye cyangwa abatabifuriza ineza, ari ugukora cyane tukiteza imbere ku buryo uwakwifurije gupfa akubona ubayeho neza mu buryo atifuzaga; ikindi uwashatse ku kwica ugahindukira ukamuha amata! Nta mugayo urenze uwo.”

Uyu muhanzi anavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamusigiye umukoro wo ‘kwiga amateka nkayamenya kurushaho kugirango nzabone uko ndaga abana banjye amateka yo hambere bityo nabo bazayarage abazabakomokaho kugirango ibyabaye bitazasubira ukundi’.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).

Aha hakaba ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti bahurira bibuka ababo.

Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza Kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw’Isi.

Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 29, 2024 April 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruImyidagaduro

Eric Senderi yataramiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu murenge wa Karangazi (Amafoto)

June 25, 2024
Imikino

Ibirori byo gutangiza iserukiramuco ry’abafana b’Arsenal muri Afurika byaranzwe n’ibyishimo byinshi (Amafoto )

April 19, 2025
Imyidagaduro

Producer Li John yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ndagutinya

September 27, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Kidumu mbere yo gusubira muri Kenya yashimiye abanyarwanda urugwiro bamwakiranye

February 28, 2023
Imyidagaduro

Tony Bennett wamenyekanye mu njyana ya Pop yitabye Imana

July 21, 2023
Andi makuru

Rubavu :Abamotari basabwe kwirinda amakosa abashora mu mpanuka

December 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?