SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Isimbi Model yavuze ku rukundo akunda umugabo we Shaul Hatzir
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Isimbi Model yavuze ku rukundo akunda umugabo we Shaul Hatzir
Imyidagaduro

Isimbi Model yavuze ku rukundo akunda umugabo we Shaul Hatzir

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/22 at 7:11 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
7 Min Read
SHARE

Umunyamideli Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel, bavuye imuzi inkomoko y’urukundo bamazemo imyaka irindwi, uko bahuye, uko bahisemo kubana mbere yo gukora ubukwe, uko imiryango yabo yakiriye urukundo rwabo n’ibindi.

Iyi nkuru y”urukundo rwaba bombi baruvuye imuzingo babinyujije mu kiganiro Connect With me uyu munyamideli anyuza ku rubuga re rwa youtube yise Isimbi Model Vibes aho akunda gusangiza abakunzi ubuzima bwa n’umuryango nwa buri munsi.

Isimbi avuga ko umugabo yasabye Imana ari we yamuhaye kuko Shaul Hatzir yujuje 98% by’ibigize umugabo yahoraga asaba Imana.

Aba bombi bavuga ko bahuye bwa mbere tariki 15 Mutarama 2018 kuri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre aho Isimbi yari ari ategereje taxi imutwara nyuma y’uko inama yari avuyemo irangiye.

Icyo gihe Shaul Hatzir nawe yahageze ari mu nama itandukanye n’iyo Isimbi yari avuyemo.

Ubwo uyu mugabo yari mu biganiro yabonye ku ruhande umukobwa usa neza arangazwa n’ubwiza bw’uyu munyarwandakazi abanza kugira ngo akomoka muri Ethiopia.

Shaul Hatzir wari umaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, uko yakomezaga kwitegereza Isimbi rimwe na rimwe bagahuza amaso, ibitekerezo byamubanye byinshi muri we yibaza uko aramuvugisha dore ko muri we yatekerezaga ko atazi n’Icyongereza.

Ati “ Duhura hari mu 2018 nari mu kazi , nari mfite inama muri Kigali Convention Centre ubwo inama yari irangiye nibwo namubonye yicaye hafi ubwo yari arangije inama , naravuze nti uyu mukobwa arasa neza , numvise avuga Icyongereza ndabyishimira kuko ni ubwa mbere nari mbibonye mu Rwanda umukobwa mwiza uzi Icyongereza.”

“Naravuze nti icyo ngomba gukora ni ukwirekura nkajya kumuvugisha, ni uko byagenze ndagenda mubaza izina, natekerezaga ko ari Umunya-Ethiopia kubera ukuntu ajya gusa nabo.”

Nyuma bakomeje kuganira , ahita amusaba niba bazasangira ibya nimugoroba ku munsi ukurikiyeho.

Isimbi yavuze ko yatunguwe no kumenya ko umugabo uje amugana akomoka muri Israel.

Ati “Inama nari ndimo yari yarangiye kare nicaye ntegereje Taxi nyuma nkabona umugabo uri kunyitegereza tugahuza amaso , nyuma aza kumvugisha ambaza niba ndi umunyarwandakazi , mubajije aho akomoka ambwira ko ari muri Israel ndikanga nti ’Yee , Yesu!, ni uko twakuhuye.”

Nyuma yo guhuza urugwiro bamaze no kumenyana aba bombi bahisemo kubana mu nzu imwe iri muri Vision City, tariki 4 Kanama 2018 bategura gahunda zo kurushinga.

Mu 2019 nibwo Shaul Hatzir yambitse impeta Isimbi Model , nyuma yaho mu Ugushyingo uyu mugabo yajyanye umukunzi we muri Israel bajya gusura umuryango we no kumutembereza ahantu hatandukanye hanze y’u Rwanda.

Mu 2021 nibwo baguze inzu yabo bwite banasezerana mu mategeko , nyuma yaho tariki 20 Gashyantare 2022 bakora ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.

Shaul Hatzir avuga ko kuba yarasanze Isimbi afite umwana w’umuhungu ntacyo bimutwaye ndetse uwo mwana amufata nk’uwe kandi ajya avugana na se w’uwo mwana babanye neza.

Ati “Ni umusore mwiza, twarahuye turaganira , nta kibazo dufitanye kuko ni iby’agaciro cyane ku mwana kumenya se wamubyaye , ni byiza mu buzima kandi turabyishimira, uko bakomeza kuvugana ni ko natwe bitugendekera neza, nishimira ko ari mu buzimwa bwe.”

Isimbi avuga ko akivugana n’umusore babyaranye ndetse iyo adahari umugabo we amuhamagara uri hafi akajya gufata umwana ku ishuri kandi ko bose babanye neza.

Kugeza ubu Shaul Hatzir na Isimbi nta mwana bafitanye gusa bizera ko urubyaro rutangwa n’Imana ndetse ubu batangiye urugendo rwo gushaka uko byarana abana babiri bifuza.

Shaul Hatzir avuga ko yakuruwe n’ubwiza bwa Isimbi ndetse bamaze kumenyana yakunze uburyo ari umugore ukomeye, uzi icyo ashaka, akunda uburyo azi kwirwanaho n’uburyo ahora ashishikajwe no kwiga ibintu bishya.

Akomeza avuga ko ibi bituma bahuza cyane ndetse yizera ko ari we mukunzi yateguriwe n’Imana.

Isimbi avuga ko umugabo we ari umuntu utuje cyane ukunda kuzamura ibiganiro bya by’ubucuruzi cyane 99% by’ubuzima bwe ni byo aba yibereyemo.

Shaul Hatzir ahora ashaka kumenya ikinyarwanda kugira ngo abone uko avugana na Nyirakuru wa Isimbi kuko ari umubyeyi yishimiye cyane, amwita “Mukeceru cyangwa Nyogokuru.”

Shaul avuga ko abavandimwe be babiri asigaranye bishimiye Isimbi cyane ku buryo bashyigikiye urukundo rwabo ndetse bamukunda cyane.

Ati “Umuryango wanjye warabyishimiye , umuryango nsigaranye ni abavandimwe babiri , umwe yageze hano yaramukunze cyane , bose ariko baramukunda , twarabasuye muri Israel , Isimbi ni umwe mu bagize umuryango, ku ruhande rwanjye byari byiza.”

Isimbi we avuga ko umuryango we utatunguwe no kubona agiye kubana n’umugabo w’umunyamahanga.

Ati“Ku ruhande rwanjye ntabwo batunguwe no kubona ko umugabo wanjye ari umunyamahanga , ikintu cyabatunguye ni uko bamenye ko akomoka muri Israel.”

“Umuryango wanjye wari uziko nyuma yo kubyara umwana ntazashyingiranwa n’umugabo w’imbere mu gihugu rero ntabwo byabatunguye, icyabatunguye ni uko ari uwo muri Israel igihugu bavuga ko ariho Yesu akomoka.”

Gusa Nyirakuru wa Isimbi ntiyishimiye uko Isimbi yari agiye kubana na Shaul Hatzir mbere y’uko bakora ubukwe yibwiraga ko umugabo amubeshya gusa nyuma yaje kubyakira.

Isimbi na Shaul Hatzir bafitanye imishinga itandukanye bakora mu Rwanda ndetse hari n’iyo bateganya gukorera mu mijyi irimo Monaco na Dubai.

Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, yitabiriye ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n’umwe mu bagaragaye mu ndirimbo ’Closer’ yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

Isimbi avuga ko ubwo hafatwaga amashusho y’iyi ndirimbo, umugabo we yari hafi aho ndetse adateze kwibagirwa uko yahoraga amwitegereza akamusekera ndetse amwereka ko bari kumwe muri icyo gikorwa cyamaze hafi umunsi wose.

Shaul Hatzir avuga ishusho ahora yibuka kuri Isimbi ari uburyo yari ameze ubwo bari basohokanye ku nshuro ya mbere, nyuma y’umunsi umwe bahuye.

Reba ikiganiro cyane hano

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 22, 2024 April 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

U Rwanda na UCI byatangije ibikorwa byo gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025

September 21, 2023
Andi makuru

Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC

January 30, 2025
Andi makuru

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe hatoraguwe Grenade

April 11, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije abana bakoze Impanuka

January 9, 2023
Andi makuruUtuntu n'utundi

Menya Impamvu Umuherwe Elon Musk Agiye kubaka Umujyi we

March 14, 2023
Andi makuru

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi nabo bari kumwe bitabye Imana nyuma yo gukora Impanuka ya Kajugujugu

May 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?