Mu ijoro ryo ku kuri ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, nibwo hazatanzwe ibihembo byahawe abanyamuziki, aba Producer, abanyamakuru, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, abakinnyi ba filime n’abandi.
Byatangiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma y’igihe cyari gishize abakunzi b’umuziki bagira uruhare mu kubatora binyuze mu itora ryo kuri Internet ryahawe amanota 50%, ndetse n’Akanama Nkemurampaka kajonjora
Mu bari bahatanye benshi harimo Muyoboke Alexis uzwi cyane mu Rwanda n’umwe mu bantu bajayna ba bahanzi batandukanye hano iwacu kandi umaze igihe kinini cyane aharanira iterambere rya muzika nyarwanda wanegukanye igihembo uwo mugoroba wegukanye igikombe nk’umujyanama uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ‘Best Manager of the year East Africa’, aho yahigitse Chiki Kuruka wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania ndetse na Nzeyimana Ismail wo mu Burundi.
Nyuma yo kwegukana icyo gihembo ku mugoroba wo kuri uyu mbere nibwo uyu mugabo yagarutse I Kigali azanye icyo gihembo aho akigera ku kibuga cy’Indege yahise agirana ikiganiro n’Itangazamakuru agashishura byinshi mu byatumye yegukana icyo gihembo
Muyoboke Alex yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba yashimiwe akazi yakoze mu gihe cy’imyaka 18 ishize ari mu ruganda rw’umuziki.
Ati “Iyo ubonye abantu banezerwa, bakagushimira ku kazi uba warakoze, cyangwa ku cyo umaze kuba muri sosiyete, cyangwa umaze gutanga, ni ibyo gushimwa. Nanjye nemera ko wanshimira nkiriho, aho kugirango uzafate ‘Microphone’ urira cyane, namaze gutaha. Rero, ndishimye cyane.”
Yavuze ko umuziki w’u Rwanda uri kurenga imbibi, kandi ni igisobanuro cy’uko ibyo yaharaniye mu myaka 18 ishize byatangiye gutanga umusaruro. Ariko kandi, haracyasabwa imbaraga za buri umwe, ndetse no kuba abahanzi ‘bashyiramo agatege’.
Muyoboke yavuze ko kuba yahize abarimo Babu Tale akegukana igikombe, byaturutse ku kuba ibikorwa akora byararenze u Rwanda, ahubwo agerageza no kwegera n’abandi bahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Ibanga ntarindi! Ni uko nagiye ngerageza kwegera abahanzi ba hano tugakorana. Nkagerageza kureba uburyo uyu muziki wacu twawambukana tukawujyana hariya. Rero ntarindi banga, ni ugukomeza gukundisha abanyamahanga umuziki wacu mbicishije mu kubana n’abo bantu neza, no kugaragaza ibikorwa dukorera umuziki wacu w’u Rwanda.”
Akomeza ati “…Abantu bazi umuziki w’u Rwanda ntabwo banshyira kure yawo, kubera ko nagiye kenshi nagiye mvuganira umuziki wacu.”
Iki gikombe yegukanye muri Kenya, kibaye icya kabiri yegukanye hanze y’u Rwanda, nyuma y’igikombe yigeze guhererwa muri Uganda nka ‘Best Promoter/Manager’ mu 2017, ashimirwa guteza imbere umuziki w’u Rwanda.
Ati “Cyari igikombe cy’uko nateje imbere umuziki wacu mu Rwanda, ariko ubu ng’ubu birasa n’aho byabaye ibintu binini, kuko nari kumwe n’abagabo bagiye bakora ibikorwa n’ubu babikora, ariko bagiye bareba ku mpande zose, rero ndabishimira Imana.”
Muyoboke yavuze kuba ibihangano bya The Ben bicurangwa muri Kenya, ari imwe mu iturufu yamufashije kwegukana igikombe ‘Best Video of the year East Africa.
Ati “Muri Kenya abahanzi b’abanyarwanda barimo gucurangwa, ariko byagera kuri Israel Mbonyi na The Ben biri ku rundi rw’ego. Ngirango wabonye ko The Ben yegukanye igikombe cy’indirimbo ifite amashusho meza, ndetse na Producer wakoze indirimbo ye ‘Ni Forever’ nawe akegukana igikombe.”
Uyu mugabo washinze Decent Entertainment yakoranye na Tom Close 2006-2010, akorana na The Ben 2008-2010, Dream Boyz bakorana 2011-2012, Social Mula 2013-2016, Davis D 2013-2016, Davis D 2013-2014 ndetse n’itsinda rya Charly&Nina 2013-2018.
Mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru, yumvikanishije ko yatangiye gufasha abahanzi mu by’umuziki biturutse ku mikoranire yagiranye n’itsinda rya Urban Boys ndetse n’umubano yari afitanye na Manzi James ‘Humble Jizzo’.