Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu rukerera rwo ku itariki 07 Mata 1994 mu gihugu hose. Si ko byagenze mu gice kimwe cyahoze ari Segiteri Cyahafi (ubu ni mu Murenge wa Gitega) kuko Jenoside itahise itangira.
Mu kiganiro kigufi Mparabanyi Faustin yagiranye n’itangazamakuru asobanura iyicwa ry’Abatutsi bari batuye mu Cyahafi.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Ni umwe mu bayirokotse. Yavukiye muri Segiteri Cyahafi, ubu yariyubatse afite umuryango w’abana babiri n’umugore.
Yayoboye Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) kuva mu 2003 kugeza 2023.
Amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Gitega, avuga ko ari maremare.
Jenoside yatangiye ku itariki 07 Mata 1994 ariko agace kamwe ka Cyahafi, segiteri imwe yitwaga Gakinjiro yo yatinze kwica.
Agira ati: “Birwanyeho kuva tariki 07 kugeza kuri 14 Mata 1994, nyuma haza gukorwa inama yemeza ko na bo bagomba gukora nkuko abandi bakoze.
Ntibari kubishobora kuko ako Gakinjiro kari gafite abasore benshi kandi bashyize hamwe ariko bakoze igisa nk’ikinamico, baravuga ngo inyenzi zirashe kuri Konseye (uwayoboraga Segiteri) hari ku itariki 14 Mata mu ma Saa cyenda ashyira Saa kumi.
Bafata Burende imwe bayitera ku muhanda wo haruguru ya kaburimbo, indi Burende bayitera ku muhanda wo hepfo w’amabuye zose zitera iminwa mu Gakinjiro, ubwo rero abantu batangira kugira ubwoba n’abahutu bari barafatanyije n’Abatutsi na bo ubwoba burabica biba ngombwa ko bakora ibyo bategetswe n’ubuyobozi.
Kuri uwo munsi bishe abantu barenga 1,000 ubwicanyi buhita bukomeza ari ko bica abantu, ari ko bafata abagore ku ngufu, imfubyi ziba nyinshi, abapfakazi baba benshi, uko kwirwanaho biba birarangiye Abatutsi baba bagabijwe Interahamwe zirabica kugeza kuri 14 Mata 1994.”
Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Nyarugenge, babasohoyemo babicira hanze. Ahamya ko abapasiteri bavuze ko badashaka ko Abatutsi bicirwa aho, bafasha Interahamwe kubasohora, babicira hanze.
Urwibutso rwo mu Cyahafi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi baguye Nyamirambo, Nyarugenge, Kimisagara, Nyakabanda na Muhima.
Bivugwa ko imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Cyahafi isaga 5,000.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko Umurenge wa Gitega by’umwihariko ku nshuro ya 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, usobanuye ibintu byinshi.
Ati: “Usobanuye ko hari urugendo rukomeye tumaze kugenda mu bijyanye no kongera kwiyubaka nk’igihugu nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi ihitanye imbaga nyinshi y’Abatutsi muri uyu Murenge wa Gitega.”
Mu Karere ka Nyarugenge habarurwa imibiri isaga 46,000 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akomeza agira ati: “Bivuze ko aka Karere ubwako kashegeshwe cyane n’iyi Jenoside cyane ko ari ho nk’aho yatangiriye, ari ho imbaraga zose zari ziri, yaba abakoraga Jenoside, yaba abayiteguraga byari bikomeye cyane ndetse no kwihuta kuyishyira mu bikorwa.”
Inyandiko za Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène na zo zishimangira ko tariki ya 14 Mata 1994 mu gitondo abantu b’igice kimwe cya Muhima munsi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge bitaga 1930, ahitwa mu Mudugudu w’Umwezi mu yahoze ari Selire Ruhurura.
Hari interahamwe n’abasirikare bakusanyaga abatutsi muri icyo gice bakabamanura babajyana ahiswe kuri Esikariye bakazibamanuraho, babatemagura babahonda imitwe mu muhanda wa kaburimbo uri munsi y’aho hantu, abandi bakabarasa.
Aho hantu hiciwe abatutsi benshi, kuri uwo muhanda bari bahashyize na bariyeri itega abanyura muri kaburimbo, basanga ari Abatutsi na bo bakahicirwa, imirambo bakayirunda mu muhanda.
Kugeza ubu ikibabaza abafitanye isano n’abiciwe aha hantu ni uko iyo mirambo batazi aho yajyanywe ngo bayishyingure mu cyubahiro.
Zimwe mu nterahamwe zagize uruhare mu kwica aba bantu zabashije kumenyekana ni Ndemeye Nicodem wari Chef wazo, Gashayija Etienne, Charles, Rurangirwa J. Paul wakatiwe burundu akaba afungiye muri gereza ya Mageragere.
Ngabonziza, Umuyobozi shingwabikorwa wa Nyarugenge, avuga ko kwibuka babifata nk’igikorwa bakuramo imbaraga zo kongera kubaka igihugu kuko ari ho bongera kumenyera ukuri.
Ati: “Mu kubaka igihugu bidusaba kugira ukuri no kumenya ukuri no kubakira ku mateka y’ukuri.
Ikindi nuko nanone biduha imbaraga zo kubaka iki gihugu kuko abato, urubyiruko ari nabo benshi hejuru ya 65% bakeneye kwiga amateka nyakuri kugira ngo bashobore kubaka igihugu ariko bazi aho bava n’aho bagana.”
Kayiranga Eric, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Abayirokotse bumva ibyabaye mu myaka 30, bisa n’ibaybaye ejo hashize.
Ati: “Ni urugendo rw’amashimwe abarokotse badahigwa, bahangana n’ubuzima nk’abandi bose, aho twese dusabwa kandi duharanira kubaka u Rwanda twifuza.”
Kayiranga ahamya ko iyo hatagira abiyemeza guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi haba havugwa ibindi.
Agira ati: “Biragoye kubona amagambo wakoresha ushimira ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, zaturokoye ingoma itaratekerezaga iterambere ryacu, muri make yari ishishikajwe no kwikuraho amaboko.”