SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka30: Bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 8 Mata 1994
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > #Kwibuka30: Bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 8 Mata 1994
Andi makuru

#Kwibuka30: Bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 8 Mata 1994

Ahupa Radio
Last updated: 2024/04/08 at 7:49 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, tariki ya 8 Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ku rundi ruhande ingabo za FPR Inkotanyi nazo zakomeje urugamba zigamije guhagarika Jenoside.

Kuri iyi tariki, Maj. Gen. Paul Kagame Paul wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu Mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Nkuko tubikesha CNLG, izi ngabo zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu Karere ka Nyaruguru Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose. Uwo munsi Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre , Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu Murenge wa Bugeshi muri Gisenyi, zikabica.

Abasirikare b’Abafaransa n’Ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda. Abafaransa bacyita “Opération Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back.”

Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe. Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti i Nyamirambo.

–  Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St André i Nyamirambo, barishwe.

–  Kuva ku itariki ya 8, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha, barishwe.

–  Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.

Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Kigali, Kagame Paul amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Mu Kinigi, Koloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica Abatutsi baho. Uwo munsi Ingabo za FPR Inkotanyi zarahageze zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.

Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rwa ADEPR Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi barishwe. Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi barishwe, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
–  Hishwe Abatutsi ku musozi wa Kesho muri Rubaya (Ngororero);

–  Hishwe Abatutsi i Kavumu no mu nkengero zaho (mu yari Komini Ramba);

–  Hishwe Abatutsi benshi muri Centre ya Gakenke;

–  Hishwe Abatutsi i Bukeri (muri Komini Ndusu) ku mugezi wa Mukungwa ku gice kigana muri Vunga;

–  Hishwe Abatutsi kuri Superefegitura ya Busengo.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio April 8, 2024 April 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Kylian Mbappé yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

March 21, 2023
Imikino

Shema Fabrice yasubije Bayingana mu mirimo ye

March 27, 2025
Imyidagaduro

Imyaka 3 irashize Yvan Buravan yitabye Imana

April 28, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Boukuru Christiane yatashye amaramasa mu irushanwa rya ‘Prix Découvertes’,

February 18, 2025
Kwibuka

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

June 17, 2024
Imikino

Mapinduzi Cup: Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?