SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: 1995 ntacyo nari mfite cyo guseka ariko 2024 mfite icyatuma nseka :Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > 1995 ntacyo nari mfite cyo guseka ariko 2024 mfite icyatuma nseka :Perezida Kagame
Andi makuru

1995 ntacyo nari mfite cyo guseka ariko 2024 mfite icyatuma nseka :Perezida Kagame

Ahupa Radio
Last updated: 2024/04/08 at 2:54 PM
Ahupa Radio
Share
4 Min Read
SHARE

Perezida Kagame yabajijwe impamvu ku mafoto agaragara adaseka nk’abandi bayobozi ndetse n’uko yakira abantu bamunenga. Yabajijwe kandi icyo yasubiza ibinyamakuru byandika byibaza ngo “Kagame ni muntu ki?”

Ni kimwe mu bibazo yabajijwe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga bakurikiranye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasubije aseka ati “Ahari inseko bizasaba ko ngira impano yihariye cyangwa se nyitira abandi, ariko [kudaseka] bishobora kuba biza ku bw’impanuka.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo mpisha, uwo ubona ni we ndi […] Wareba ibyo nkora, bishobora gusobanura uwo ndi we kurusha uko ngaragara […] amagambo yanjye n’ibikorwa birajyana. Uko ngaragara bishobora gutandukana n’ibikorwa cyangwa se uko ntekereza.”

Perezida Kagame yavuze ko kenshi hari abantu benshi bamufata nk’umuntu mubi, abandi bakavuga bati uko agaragara nta kibi kibirimo, ko byose biterwa n’ureba.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imvugo nk’izi ahanini zituruka mu itangazamakuru cyane cyane iryo mu mahanga, ku buryo hari ibintu byinshi byagiye bivugwa ku Rwanda bihabanye n’u Rwanda.

Ati “Hari ibintu byagiye bivugwa kuri iki gihugu mu myaka 30 ishize, bigisubirwamo ubu. Bisobanuye ko kuri bo, nta kintu na kimwe cyahindutse.

Bavuga ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage bakennye, yego turakennye ntabwo turi aho ibihugu byateye imbere biri, ariko ubwo bukene uko bwari mu 1995, mu 2000, ntabwo ariko buri mu 2024 ariko umuntu azakomeza kwandika mu itangazamakuru nk’aho ibyo dufite uyu munsi, ari kimwe n’ibyo twari dufite mu myaka 25 ishize.”

Yavuze ko abo banyamakuru bakomeza kubigarura umunsi ku wundi, ku buryo bafata na Kagame wa kera bakamugereranya n’uwa none.

Ati “ Mu minsi ishize nagerageje kuzajya nseka, ahari inseko ishobora kuba atari nziza ariko ndaseka, Kagame wabonaga mu 1994, 1995, mu 2000, ntabwo nasekaga, ntacyo guseka cyari gihari. Uyu munsi kuko hari iterambere, nshobora guseka rimwe na rimwe.

Yakomeje agira ati “Urabona mfite imvi, kera nari mfite umusatsi w’umukara, ubu mfite imvi, nshobora kugira uruhara, niba watekereza ko Kagame wabonye mu myaka 25 ishize ari kimwe n’uwa none, ni ugufata ibintu uko bitari.”

Perezida Kagame yavuze ko n’icyo gihe itangazamakuru ritakundaga uko yagaragaraga, ibihe byari bihari, nabyo byari bimeze gutyo kuko byari kuba ari ukubeshya cyangwa se kujijisha guseka kandi ibintu bitameze neza.

Ati “Kagame ubona, ukunda cyangwa se udakunda, ntaho azajya uko byagenda kose. Ntabwo nkeneye ko umuntu anyanga cyangwa ngo ankunde, mbaho wankunda utankunda.”

Yakomeje agira ati “Ntawe nkesha ukubaho kwanjye, yewe n’ibihugu bikomeye. Oya, twese turi abantu, bajya bavuga ko twaremwe n’Imana. Kuba umuntu yakumva ko yangiraho ububasha, ibyo byo ntabwo bishoboka, yewe n’abakomeye ntibandemye.”

“Bo se ni inde wabaremye? Turi hano by’igihe gito, iyo tugize amahirwe tubaho imyaka 100, abo ni abanyamahirwe, abo bavuga ibyo byose, nabo bagira igihe cyabo, bazagenda nkatwe twese. Buri wese agira umunsi we.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo myumvire ariyo yamugize uwo ariwe, agakora ibyo agomba gukora, nubwo yakora amakosa akayemera kandi akayakosora, agakora ibigirira abandi akamaro.Ati “Kumenya ntabwo bigoye, ni njye. Ibindi twabiganira.”

 

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Ahupa Radio April 8, 2024 April 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze i Seoul mu nama ya Korea-Africa Summit mu

June 2, 2024
Imyidagaduro

50 Cent yihaye yo kumara umwaka adatera akabariro

January 11, 2024
Imikino

Amavubi: Abakinnyi 5 basezerewe!

November 16, 2023
Imyidagaduro

Umunyamakuru Bianca yasubitse ibirori bya Bianca Fashion Hub 2023

July 26, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Massamba yasabye urubyiruko kudasinda ibyishimo ahubwo rukwiye kuba maso muri iki gihe twibuka

April 10, 2025
Imyidagaduro

Britney Spears yasabwe gatanya nyuma y’Amezi 14 arushinze na Sam Asghari

August 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?