Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne kubera ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki, agiye kubagwa. Uyu mukobwa uheruka kwinjira mu itangazamakuru aho akorera Isibo Radio, agiye kubagwa uburwayi bwo mu nda.
Amakuru dukesha zimwe mu nshuti ze za hafi ni uko Dj Brianne agiye kubagwa ku gifu bagakuraho ibinure biriho kuko byabaye byinshi nyuma y’igihe kitari gito uyu ukunzwe cyane na benshi hano mu Rwanda kubera ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki.
Dj Brianne biteganyijwe ko agomba kubagwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024,aho icyo gikorwa gifata hagati y’amasaha 8 , nyuma yaho akab aribwo ashobora kongera kubonana n’abamusura amaze kuruhuka
Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.