Mu ntangiriro z’icyumweru gishize tariki ya 21 Werurwe 20240 nibwo isi yose yizihije umunsi Mukuru mpuzamahanga w’abasizi ariko ukuza kwimurirwa tariki 27 werurwe 2024 umunsi wahariwe ikinamico mu birori bibereye ijisho byabereye mu karere ka Huye ho mu ntara y’amajyepfo .
Kw’isaha ya Saa ine nibwo abahanzi ,abanyarwenya n’abakinnyi ba sinema bahangutse ku cyicaro cya Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’abahanzi berekeza mu ntara y’amajyepfo aho ibyo birori byabereye .
Ahagana kw’isaha ya saa munani nibwo abitabiriyue ibyo birori bari basesekaye mu mujyi wa Huye ku cyicaro gikuru cy’inzu ndangamurage cy’u Rwanda aho bakiriwe n’ushinzwe ibikorwa byayo Bwana Karangwa Jerome aho yabahaye ikaze ndetse akanabaha uburenganzira kuri benshi mu rubyiruko rwifuje kumenya bimwe mu byaranze amateka y’u Rwanda ni bigize umuco gakondo w’abanyarwanda
Nyuma yo gusura inzu ndagamurage y’u Rwanda abahanzi biganjemo abasizi ,abanyarwenya n’abakinnyi b’ikinamico berekeje I Kiruri ahari intebe y’abasizi aho bakiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama akarere ka Huye maze abasobanurira ku ntebe’abasizi hafite amateka menshi cyane mu bijyanye n’ubusizi.Aho abakurambere mu basizi bajyaga bashaka gukora mu ngazo
Uwo muhango kandi waranzwe no kwerekana abahanzi n’abasizi bamwe mu nganzo zabo bishimana n’abaturage baho mu mbyino ndetse n’imisigo .
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaho ku ntebe y’abasizi hakurikiyeho igitaramo cyabereye ku nzu ndangamurage y’U Rwand maze kitabirwa na bayobozi batandukanye barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’inteko y’Umuco Bwana Robert Masozera
Bamwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda n’abaturage baho mu karere ka Huye maze baratarama karahava.
Kw’isaha ya Saa Moya n’igice nibwo abashyushya rugamba barimo Umunyarwenya Babou bageze ku rubyiniro maze batangira gususurutsa abari bitariwe uyu mugoroba wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’ikinamico wahurijwe hamwe n’uwu busizi wagombaga kuba tariki ya 21 Werurwe 2024 .
`
Mu ijambo rye Umuyozobozi w’Inteko y’Umuco Robert Masozera yashimiye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye,Uhagararariye urwego rw’abikorera mu karere ka Huye , Umuyobozi Mukuru w’inama nkuru y’abahanzi na bandi benshi bari bitabiriye uwo mugoroba .
Bwana Masozera yagize ati’“Ndangira ngo mbashimire cyane ariko mbifurize umunsi mwiza mpuzamahanga w’ubusizu n’ikinamico.
Ubwo rero inteko y’umuco twishimiye kubakira hano muri iyi Ngoro yamateka y’imibereho y’Abayanyarwanda. Ubusizi n’ikinamico ni ingeri z’ubuhanzi ni ingeri z’ubuvanganzo by’umwihariko twe dukunda cyane mu nteko y’umuco kubera ko usanga ari ingeri zijyanye n’ibyifuzo dufite byo kuvoma mu muco, kuvoma mu murage n’amateka”.
Yavuze ko hari ibibazo bahura nabyo by’ukuntu ubuhanzi butera imbere ariko bukagendana n’Isi igezweho bigatuma umuco usigara. Ati: “Bimwe mu bibazo duhura nabyo, hari ubuhanzi dufite bugenda butera imbere ariko wareba neza ugasanga ni bwabuhanzi burimo buragendana n’Isi igezweho.
Wa muvuduko uriho ukabona n’ubundi kuvoma mu murage n’umuco Nyarwanda biragenda buhoro ahubwo ukabona gutira imico yo hanze aribyo byihuta.
Niyo mpamvu mu nteko y’Umuco, mu bukangurambaga dukora, ntabwo duhwema kwibutsa cyane cyane abahanzi bakiri bato kujya bibuka kuvoma mu murage ariko kubera ko n’ubundi umurage n’umuco ari ikintu kigenda gikura nabyo ni byiza kugenda umuntu atira no hanze no kwihangira ibijyanye n’umwimerere wacu”.
Ambasaderi Robert Masozera yakomeje avuga ko ubuhanzi buvura ndetse mu mateka bukaba bwaratabaye mu rugamba rwo kwibohora aho urubyiruko rwabaga mu buhunzi rugatangira gufata imico y’ibindi bihugu ariko ababyeyi babibonye mu kintu bifashishije cyane hakab harimo ikinamico kugira ngo bongere babakundishe u Rwanda.
Yanavuze ko kandi mu rwego rwo guha ubuhanzi agaciro hari minisiteri ibushinzwe icyo kikaba ari ikimenyetso ndetse anavuga ko mubuhanzi usanga ibibazo bahura nabyo ari bimwe cyane cyane ibyamikoro ariko bikaba bimaze kugaragara bityo Minisiteri ikaba ifite gahunda yo kuzagenda ibikemura.
Umusizi Ira Badena niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro maze mu ijwi ryiza cyane yishimiwe na benshi mu minota mike yamaze ku rubyiniro yanyuze abanye Huye .
Carine Poet mu gisigo cye ndi Africa uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga behuje , yavuze ikindi gisigo yise ndi Igisigo kiganjemo ubutwari bw’umukobwa wihagaze udashukwa nibyo yabonye byokamye urubyiruko rw’iki gihe .
Nyuma y’abasizi hakurikiyeho itsinda rya Jojo Breezy,Shakila Kay na Divine bamze kumneyekana cyane mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ndetse no kubyina neza cyane maze mu minota mike basusurukije abaraho bahabwa amashyi .
Aaron Niyomwungeri umwe mu bayobozi n’urugaga Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga, yavuze ko muriri rushanwa byari ibintu bigoranye cyane guhitamo abatsinze ariko itsinda ry’abantu bagera kuri barindwi byabatwaye umwanya munini kuko iri rushanwa ryari rigizwe n’ibice bibiri mu guhitamo uwatsinze aho Amajwi y’abatoye binyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri Telefone yari 50 naho andi majwi 50 ava mu kanama nkemurampaka
Dore uko abatsindiye ibihembo bya Rwanda Perfoming Arts Festival 2024 bakurikiranye
1.Abanyarwenya bahize abandi mu mwaka ba bakobwa imbona nkubone abari bahatanye ni Gakuba Family, Kadudu na Benitha uwatsinze ni Kaduhire Ernestine (Kadudu)
2.Umunyarwenya w’umugabo w’umwaka wa 2024 ukina ibonankubone yabaye Mazimpaka Japhet
3.Umunyarwenya w’umugore wahizeabandi mu mashusho muri 2023 ni Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina mu muturanyi .
4.Umunyarwenya w’umugabo wahize abanda bakina imbonankubone ni Nkundabose Emmanuel
5.Ababyinnyi b’imbyino zigezweho wahize abandi mu matsinda uyu mwaka ni itsinda Incredible Kids Academy ry’I Rubavu
6.Umubyinnyi w’umukobwa wahize abandi muri 2023 ni Uwimana Shakila
7.Umubyinnyi w’umugabo wahize abandi uyu mwaka ni Joseph Murego uzwi nka Jojo Breezy
- Mu cyiciro cy’abasizi ba bagore uwahize abanda uyu mwaka ni Cyibasumba Confiance .
- Umusizi mwiza w’umwaka yabaye Tuyisenge Olivier
10.Umukinnyi mwiza w’ikinamico cyo kuri Radio w’umugore yabaye Ingabire Mimi Marthe ,uyu we kubera ibyishimo yafashe umwanya asaba abaraho kwibuka abantu bakinnnye ikinamico bitabye Imana
11.Umukinnyi mwiza w’ikinamico cyo kuri Radio w’umugabo yabaye Rwamugenza Twagirayezu Evaritse
- Maniraguha Carine yahawe igihembo cy’umusizi wakoze ibintu abikunze
13. izabayo Bonnette wo muri Gakuba Family yahawe igihembo cy’umunyarwenya ukizamuka
- Uwahize abandi watowe n’abantu benshi yabaye Uwimana Shakira
Mbere y’uko uyu muhango usozwa Umuyobozi w’inama nkuru y’igihugu y’abahanzi y’abahanzi Niragire Marie France yashimiye abateguye iki gitaramo aho yavuze ko yanejejwe cyane n’iki gikorwa cyo gushimira abahanzi , ikindi yavuze ko kuba iki gitaramo kuba cyabereye ku nzu Ndangamurage y’U Rwanda ibyerekana ko abanyarwanda bagomba gukomeza kuzirikana ko n’umuco ubareba ,yasoje asaba abantu bose gukomeza kuba no gufasha abahanzi nyarwanda .
Umubyinnyi Koffi mu dushya twinshi yahamagawe ku rubyiniro ahagana saa tatu n’igice mu ,mbyino zizwi nka Dance Contemporaire zitamenyerewe na benshi hano mu Rwanda yashimishije benshi batunguwe niyo mbyino
Agahagana kw’isaha ya Saa Ine zijoro nibwo icyo gitaramo cyari cyitabirwe na benshi biganjemo urubyiruko cyashyizweho akadomo .
Ibyo birori byari byateguwe n’’Urugaga rw’Abahanzi Nserukarubuga ku bufatanye Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inteko y’Umuco, CNRU n’Akarere ka Huye.