Fally Merci, umunyarwenya unategura igitaramo cya Gen-Z Comedy yasabye imbabazi abaguze amatike ntibabashe kwinjira, yemera ko bazayakoresha mu cyo ari guteganya muri Gicurasi 2024.
Ibi uyu munyarwenya uri mu bamaze kubaka izina mu Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe Ni nyuma yo gukorera igitaramo muri Camp Kigali kiritabirwa cyane ndetse abahageze nyuma babura n’aho bahagarara, amagana y’abatari bake basubirayo.
Muri iki kiganiro Fally Merci yavuze ko uretse abitabiriye batabashije kwinjira mu gitaramo bitewe n’abantu benshi, yanyuzwe n’uko cyagenze.
Ati “Mu byukuri byaraturenze, igitaramo cyaraturuse. Ntekereza ko ari intsinzi kuri twe ariko ku batarabashije kwinjira ndi hano ngo mbasabe imbabazi ariko mu byukuri igitaramo cyagenze neza kurusha uko twabitekerezaga.”
Avuga ku cyateye ibibazo byavutse muri iki gitaramo, Fally Merci yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko abantu bashatse kugurira rimwe amatike nyuma urubuga rwifashishwaga ruza kugira ibibazo.
Ibi byatumye abantu benshi bagurira amatike ku muryango ariko bihurirana nuko hari abari baguze amatike mbere bityo bahurira Camp Kigali buzura ahari kubera igitaramo baranasaguka.
Ku rundi ruhande, uretse gusaba imbabazi abaguze amatike batashye batinjiye muri Gen-Z Comedy, Fally Merci yabijeje kuzayifashisha mu gitaramo gitaha ateganya gukora muri Gicurasi 2024.
Ati “Twebwe nta kibazo dufite Gen-Z Comedy zirahari kandi nyinshi, bazahitemo izo bashaka rwose, abafite amatike batabashije kwinjira bayabike neza rwose ubutaha bazayazane binjire kuko twe dukeneye abantu.”
Fally Merci kugeza ubu yavuze ko ataramenya neza impamvu Kigingi atabashije kwitabira iki gitaramo, ati “Yambwiye ko afite ikibazo gitunguranye ariko ntabwo yakimbwiye, byakubitanye nuko nari mpuze ariko buriya ntazabura undi munsi tuzamutumira kandi azitabira.”