SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Muganga Salongo yafashije uwibwe Moto kuyibona yifashishije inzuki
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Muganga Salongo yafashije uwibwe Moto kuyibona yifashishije inzuki
Utuntu n'utundi

Muganga Salongo yafashije uwibwe Moto kuyibona yifashishije inzuki

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 27, 2024
Share
Muganga Salongo yifashishije inzuki agaruza Moto yari yibwe
SHARE

Umusore utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo.

Amakuru avuga ko uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.

Uwitwa Umuhire Vicent, umwe mu baturanyi yagize ati “ Ibi turabimenyereye cyane buriya ni Salongo wamuterereje inzuki kuko abantu benshi bibye ntajya abura ibintu abaterereza.”

Uyu musore watererejwe inzuki yavuze ko yari yatwaye iyo moto kugira ngo mukuru we amwishyure amafaranga amurimo.

Yagize ati “Mukuru wanjye yantije moto ye ngo ndye umunyenga mpita ngenda arambura kuko nashakaga ko abanza akanyishyura amafaranga yanjye, rero ejo nibwo nabonye inzuki zije iwanjye nyinshi zijya kuri moto ku buryo ntari kubona n’uko nyitwara ibintu bikajya bimbwira ngo nyizane aha kwa Salongo.”

Umupfumu Salongo yavuze ko yakoze ibyo yasabwe n’uwamwitabaje amubwira ko yibwe moto, avuga ko yabikoze yanga ako karengane.

Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise ayikuraho izo nzuki maze ategeka uwari wayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.

Muganga Salongo yifashishije inzuki agaruza Moto yari yibwe
Salongo yaboneyeho kwerekana bimwe mu bikoresho byari byibwe yagarurije ba nyirabyo
Inzuki zuzuye kuri moto yari yibwe
Umusore wari wibye Moto yagaruye moto ya Mukuru we shishi itabona nyuma yo gutezwa inzuki
Umugore wa Kendrik Lamar yagaragaye mu Biryogo
Ifoto ya Perezida Macron yitoza iteramakofi yavugishije benshi
Minisitiri w’Intebe wa Slovakia yarashwe amasasu ariko ararusimbuka
Perezida Felix Tshisekedi akomeje gushimangira ko nta biganiro azagirana n’u Rwanda
Gen Li Shangfu yirukanywe ku kazi ka Minisitiri w’Ingabo mu Bushinwa
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

5 Dollar Bonus Casino

May 28, 2024

Cryptoloko Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Where Can I Play Free No Deposit Pokies With No Download Or Registration In Australia

September 5, 2023

Dollar Storm Slots

May 28, 2024

Efes Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Best Online Sign Up Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?