Amakuru yizewe aturuka i Bujumbura arahamya ko Big Fizzo atakije i Kigali aho yari yatumiwe mu gitaramo ‘Baba Experience’ yagombaga gufashamo Platini ku wa 30 Werurwe 2024.
Umwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro y’i Bujumbura, yatangarije itangazamakuru ko muri ibi bihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza bigoye ko abahanzi batumiwe i Kigali bitabira.
Ati “Ntabwo abahanzi bavayo ngo babivuge ariko biragoye, uwo batumiye i Kigali ahita aganirizwa akumvishwa ko atahaza. Ngira ngo mwabonye ko Kigingi ataje na Big Fizzo byamaze kumenyekana ko atakitabiriye.”
Yaba uruhande rwa Big Fizzo cyangwa Platini wari wamutumiye mu gitaramo, nta n’umwe ushaka kuvuga ku kuba uyu muhanzi atazitabira igitaramo cy’i Kigali.
Kutitabira iki gitaramo kwa Big Fizzo byaba bitewe n’ibibazo bya Politike cyane ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi kugeza uyu munsi udahagaze neza.
Ku rundi ruhande Platini akomeje imyiteguro y’iki gitaramo gitegerejwe kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024, aho amatike yo kwinjira amaze igihe ku isoko.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 200Frw ku meza y’abantu umunani.
Byitezwe ko igitaramo kizagaragaramo abarimo Eddy Kenzo, Urban Boys, Butera Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Riderman n’abandi benshi.
Ushobora kugura itike yawe unyuze aha
BABA Xperience | BABA Xperience