SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: USA:Ikigo cya Apple na guverinona bakomeje kwitana ba mwana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > USA:Ikigo cya Apple na guverinona bakomeje kwitana ba mwana
Ikoranabuhanga

USA:Ikigo cya Apple na guverinona bakomeje kwitana ba mwana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/25 at 11:13 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zajyanye mu nkiko Ikigo cya Apple, kubera kurenga ku mategeko agamije guteza imbere ipiganwa rinyuze mu mucyo ku isoko ‘Antitrust lawsuit’, aho ishinjwa kuba nyamwigendaho, binyuze mu bikorwa byayo bibogamira imikorere y’ibindi bigo biba bihanganye.

Intumwa Nkuru ya Leta muri Amerika, Merrick Garland, yavuze ko bashinja Apple “kwiharira isoko rya telefoni zigezweho, bigatuma ihora ihiga ibigo bihanganye atari uko ibikwiye, ahubwo ari uko irenga ku mategeko, ibintu bigomba guhinduka.”

Leta ya Amerika, ivuga ko Apple igora ibindi bigo bikora za porogaramu na serivisi zyiitangirwaho bigatuma abantu bakoresha iPhone basigara nta mahitamo bafite uretse ayo gukoresha izigenwa na Apple gusa.

Ni ibihe birego byamuritswe na Minisiteri y’Ubutabera?

Dosiye ya paji 88 yamurikiwe urukiko rw’igihugu ruherereye i New Jersey, ikubiyemo ibirego biri mu byiciro bitanu, bya Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko Apple, idakomorera porogaramu zimwe z’ibindi bigo ngo zikoreshwe muri telefoni zayo, ibintu binyuranyije n’amategeko kandi bigahungabanya ipiganwa ku isoko.

Icya mbere Apple ishinjwa ni uko amabwiriza ya App Store, akumira porogaramu nyinshi zishobora gutuma iPhone zigira uburyo bw’imikoranire n’izindi telefoni zisanzwe nk’iza Android n’izindi. Izi zirimo nk’izohereza ubutumwa n’izindi.

Apple kandi yashinjwe kutorohereza abakora porogaramu z’imikino yo ku ikoranabuhanga n’izindi zifashishwa mu kureba amashusho, bigatuma kuri App Store, habonekaho nke zemeye kugendera ku mategeko yayo, bigatuma abakoresha iPhone, bahendwa cyangwa bagategereza ko izi porogaramu zigenda zongerwaho.

Ikindi cyagaragajwe ni uko nta buryo buhari bwizewe bwita ku mutekano w’amakuru bwo kohererezanya ubutumwa hagati ya iPhone n’izindi telefoni nk’ubwa iMessages. Itegeko rivuga ko hagomba kubaho imikoranire hagati ya porogaramu zose zikoreshwa mu koherereza ubutumwa hatitawe kuri nyirayo ‘interoperability’.

Apple kandi yashinjwe kutorohereza abakiliya bayo ku bikoresho byayo, aho Amerika yavuze ko kugira ngo Apple Watch ikore neza bisaba kuba ufite iPhone, kuko ugerageje kuyihuza n’indi telefoni hari bimwe bidakora neza cyane ntibe yakora burundu.

Ubwo iyo udafite iPhone, gukoresha isaha za Apple biba ingorabahizi kandi bitagakwiye.

Ikindi Amerika yashingiyeho ijyana Apple mu nkiko, ni uko ikumira porogaramu z’ibindi bigo zifashishwa mu kwishyura ‘digital wallets’, muri telefoni zayo za iPhone, bigatuma abazikora basigara nta yandi mahitamo bafite uretse gukoresha Apple Wallet.

Apple yagiye ihura n’ibirego nk’ibi ku Mugabane w’i Burayi no muri Aziya.

Apple ni kimwe mu bindi bigo bine bikomeye ku Isi birimo Amazon, Meta na Google, bifite agaciro karenga miliyari 1000 z’amadorali ya Amerika. Byose byagiye bishinjwa kwiharira isoko, bikagira ingaruka ku bindi bigo bitanga serivisi zimwe.

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Nsanzabera Jean Paul March 25, 2024 March 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Burna Boy yatamajwe n’agatama ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye I Kosovo

July 29, 2024
Imyidagaduro

Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza

February 3, 2024
Andi makuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29

March 29, 2023
Imyidagaduro

Amashimwe menshi kuri Dj Brianne nyuma yo kurokoka Impanuka ava I Rusizi

October 14, 2024
Andi makuru

Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe i kigali mu bitaramo cyiswe Move Afrika: Rwanda”

November 3, 2023
Imyidagaduro

Britney Spears yasabwe gatanya nyuma y’Amezi 14 arushinze na Sam Asghari

August 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?