TR5 Resort Hotel ni hamwe mu hantu heza ho gusohokera mu nkengero za Kigali hakomeje kwishimirwa na benshi cyane cyane abakunda ahantu hari ibintu byihariye utasanga ahandi.
Ntabwo serivise za hoteli ari iz’abakire gusa, kuri TR5 Resort Hotel iherereye mu Karere ka Kamonyi ,buri mukiliya wese ahabwa serivise bitewe n’uko yifite ku giciro kinogeye buri wese.
Uretse serivisi zose zisanzwe za Hotel uhasanga, abagana TR5Resort Hotel bakomeje kwishimira ’Buffet’ yaho yihariye. Uretse ubwoko bunyuranye bw’ibiribwa bateka, biba binatekanywe ubuhanga ku buryo ubiriye yumva neza ko biba biteguye neza nkibyatekewe mu rugo. Buffet yaho iboneka buri gihe cyose wifuje amafunguro.
Serivise abayigana bahasanga
Abayigana uretse kuruhuka bitewe n’amahumbezi , ni Hoteli ifite ubusitani, uhari yumva amajwi y’inyoni, akayaga ko mu biti kakamufasha kuruhuka bihagije.
Ashobora gukora komande y’amafi, bagira amafi y’umwimerere,Brochette nziza kandi zitunganyije kinyamwuga,Inkoko itetse k’uburyo utasanga ahandi, Ifite pisine (piscine), restaurant n’akabari bigezweho, ikagira parikingi ihagije ku bakiliya n’abahatemberera bose, kandi ifite ahantu hanini yakirira abakiliya ku buryo babasha kwisanzura mu mahumbezi,Uretse kuba bafite ibiciro biri hasi ku bahakorera ubukwe, iminsi mikuru y’amavuko , ugakoreshwa ibinyobwa n’ibiribwa byaho biryoheye ubirya cyangwa ubinywa hari kandi ibyumba abageni bashobora guhita bakoreramo umuhango wo gutwikurura.
Ni hoteli ifite ibiciro bitagoranye buri wese abyisangamo, haba ku byumba no ku mafunguro.
TR5 Resort Hotel igabanyiriza ibiciro abayigana bari mu gihe cy’Ukwezi kwa Buki (abageni), mu bijyanye n’icumbi.
Ubuyobozi bw’iyi Hotel buvuga ko buhaye ikaze abantu bose mu ngeri zose,bafite amahitamo atandukanye yakira abakerarugendo baturutse ku mpande zitandukanye ku isi.
Iyi Hotel wayisanga Runda,Ruyenzi ni iminota 5 gusa uvuye ku muhanda wa Ruyenzi ndetse n’isoko ryaho akaba ari ibirometero 5 gusa uvuye nyabugogo aho imodoka zihagarara ,bikaba ibirometero 25 uvuye ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri Kanombe .
Booking:
- info@tr5resort.com
- +250 788 455 454
Amwe mu mafoto ya Hotel




