SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Patrick Salvado na Dr Hillary Okello basabye abakunzi ba Gen-Z comedy kwitegura gutaha imbavu zibarya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Patrick Salvado na Dr Hillary Okello basabye abakunzi ba Gen-Z comedy kwitegura gutaha imbavu zibarya
Imyidagaduro

Patrick Salvado na Dr Hillary Okello basabye abakunzi ba Gen-Z comedy kwitegura gutaha imbavu zibarya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/20 at 1:08 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Patrick Salvado na Dr Hillary Okello batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy bageze i Kigali, basaba abakunzi babo kwitabira ari benshi kuko uzaba ari umunsi udasanzwe wo gutaramana nabo.

Akigera i Kigali, Dr Hillary Okello, umunyarwenya wubatse izina muri Uganda, yavuze ko yishimiye kongera gutumirwa muri Gen-Z, cyane ko ayiherukamo ikibarizwa mu rugando muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

Ati “Njye nishimiye kuba ngiye gufatanya n’abakunzi ba Gen-Z kwizihiza imyaka ibiri bamaze, njye naherukaga ari ibitaramo bito bitarenza abantu ijana ariko uyu munsi ubona ko byakuze ni ikintu cyo kwishimira.”

Patrick Salvado watumiwe bwa mbere muri iki gitaramo, yavuze ko yakunze igitekerezo cy’abagitangije, bityo ko ari amahirwe kuri we gutumirwamo.

Ati “Iyo wumvise igitekerezo cya Gen-Z Comedy wumva ko ari igitekerezo cyiza, ni ubwa mbere ngiye kuhataramira kandi nizeye kuzashimisha abakunzi banjye. Iteka iyo ndi gutaramira mu Rwanda ni ibintu bishimisha.”

Uretse aba banyarwenya bageze i Kigali, iki gitaramo kizitabirwa n’abanyarwenya bafite amazina mu Rwanda nka Rusine, Nkusi Arthur, Killaman na Dogiteri Nsabii, Michael Sengazi n’abandi.

Kugeza ubu amatike y’iki gitaramo giteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2024 mu ihema rini  muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali  ari ku isoko, aho mu myanya isanzwe ari kugura 5000Frw, ibihumbi 10Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20Frw muri VVIP.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 20, 2024 March 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Jose Chameleon yatangaje ko abahanzi bo muri Nigeria bamufitiye ubwoba

November 6, 2023
Andi makuru

Umuyobozi wa ISIS Abu Yusuf alias Mahmud yishwe n’ingabo z’Amerika

December 21, 2024
Utuntu n'utundi

Papa Francis yasabye ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha

December 19, 2023
Andi makuru

FARDC ikomeje gukubitwa inshuro na M23 nyuma yo guta muri yombi abasirikare bayo

December 10, 2024
Andi makuru

Abanyamerika bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi boherejwe gukomereza igihano iwabo

April 9, 2025
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

May 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?