Niyo Bosco yasohoye indirimbo yise ‘Ndabihiwe’ yanditse mu gihe ubuzima bwari bumushaririye, gusa ahamya ko amagambo hari benshi yafasha bajya bahura n’ibihe nk’ibyo yari arimo yandika iyi ndirimbo.
Muri iyi ndirimbo Niyo Bosco aba aririmba inkuru z’abantu bagaragara inyuma nk’abanyuzwe n’ubuzima ariko bihabanye n’uko bameze imbere mu mutima.
Uyu muhanzi ahamya ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo nawe ariko yiyumvaga, ati “Hari igihe uba utambuka abantu bakabona umeze neza bakabona ubuzima bukuryoheye nyamara atariko bimeze imbere mu mutima. Igihe nandikaga iyi ndirimbo niko narimeze. Icyakora si njye gusa wivugaga kuko ni ibintu bikunda kuba ku bantu benshi.”
Niyo Bosco ahamya ko iyi ndirimbo yari imaze imyaka irenga ibiri ibitse mu ikayi cyane ko yayanditse mu 2021, mbere yuko ayikora akayishyira kuri EP yise ‘New chapter’ aherutse gusohora.
Niyo Bosco asubiye ku muvuduko wo gusohora indirimbo kenshi mu gihe gito nyuma yo kwinjira muri KIKAC Music yahise inamukorera indirimbo ‘Eminado’ yasohoye mu mezi abiri ashize.
Nyuma y’iyi ndirimbo nibwo yasohoye EP yise ‘New chapter’ iriho indirimbo High table, Hora, Smile na Ndabihiwe yabaye iya mbere akoreye amashusho.