Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Palácio da Cidade Alta i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida João Lourenço mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Luanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.
Ntihatangajwe ingingo ziribuganirweho hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Angola basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Ni amasezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.
Aya masezerano afite icyo avuze kinini ku Rwanda. Arafungura inzira yo gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amasezerano nk’aya u Rwanda rwayagiranye n’ibindi bihugu nka Mozambique, Uganda, Maroc, Kenya.
Umubano w’u Rwanda na Angola mu by’umutekano ni ikintu gikomeye mu mubano w’ibihugu byombi nyuma y’uwo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire aho ibihugu byombi byakuriranyeho visa ku baturage babyo.
Mu 2018 Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Angola, ‘TAAG Angola Airlines’, yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by’indege by’u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu.
Kuva yajya ku butegetsi mu 2017, Perezida Lourenço, yagiranye amasezerano menshi n’u Rwanda, arimo n’ay’ubufatanye mu by’umutekano n’ubutwererane.
Mu bijyanye na dipolomasi, mu 2019 Angola yashyizeho Ambasaderi wa mbere mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio, wahoze akuriye ubutasi.
Angola ni igihugu gifite ijambo ku Mugabane wa Afurika kuko ari umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha Umutwe wa M23, nubwo rudahwema kubihakana.
U Rwanda na Angola bifitanye umubano mu by’ubucuruzi ndetse impande zombi zikomeje gushaka uko yashyirwa mu bikorwa aho habaye inama ebyiri zigahuza Ikigo gishinzwe Ishoramari muri Angola cyitwa ‘Agência de Investimento Privado e Promoção das Exportações de Angola (AIPEX) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) muri Gicurasi 2021 i Kigali, indi ibera ku ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020.