SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yagiriye uruziduko rw’akazi muri Angola
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yagiriye uruziduko rw’akazi muri Angola
Andi makuru

Perezida Kagame yagiriye uruziduko rw’akazi muri Angola

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/11 at 1:02 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Palácio da Cidade Alta i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida João Lourenço mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Luanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.

Ntihatangajwe ingingo ziribuganirweho hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

U Rwanda na Angola basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

Ni amasezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Aya masezerano afite icyo avuze kinini ku Rwanda. Arafungura inzira yo gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amasezerano nk’aya u Rwanda rwayagiranye n’ibindi bihugu nka Mozambique, Uganda, Maroc, Kenya.

Umubano w’u Rwanda na Angola mu by’umutekano ni ikintu gikomeye mu mubano w’ibihugu byombi nyuma y’uwo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire aho ibihugu byombi byakuriranyeho visa ku baturage babyo.

Mu 2018 Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Angola, ‘TAAG Angola Airlines’, yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by’indege by’u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu.

Kuva yajya ku butegetsi mu 2017, Perezida Lourenço, yagiranye amasezerano menshi n’u Rwanda, arimo n’ay’ubufatanye mu by’umutekano n’ubutwererane.

Mu bijyanye na dipolomasi, mu 2019 Angola yashyizeho Ambasaderi wa mbere mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio, wahoze akuriye ubutasi.

Angola ni igihugu gifite ijambo ku Mugabane wa Afurika kuko ari umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha Umutwe wa M23, nubwo rudahwema kubihakana.

U Rwanda na Angola bifitanye umubano mu by’ubucuruzi ndetse impande zombi zikomeje gushaka uko yashyirwa mu bikorwa aho habaye inama ebyiri zigahuza Ikigo gishinzwe Ishoramari muri Angola cyitwa ‘Agência de Investimento Privado e Promoção das Exportações de Angola (AIPEX) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) muri Gicurasi 2021 i Kigali, indi ibera ku ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 11, 2024 March 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kigali Comedy Club ije ari igisubizo ku bakunzi b’urwenya muri Kigali

August 21, 2024
Iyobokamana

Papa Francis yagaragaye mu ruhame nyuma yo kuva mu bitaro

March 24, 2025
Andi makuru

Joe Biden yicujije impamvu USA yagiye mu ntambara yo muri Ukraine

March 12, 2024
Andi makuru

Perezida Ndayishimiye yakiriye Minisitiri w’ububanyi na Amahanga wa RDC I Bujumbura

March 25, 2025
Iyobokamana

Tonzi yakomoje kubica intege abahanzikazi mu gihe we yitegura gushyira hanze alubumu ya 9

March 8, 2024
Imyidagaduro

Prof Harelimana wigeze kuyobora ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative yatawe muri yombi

September 15, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?