Kuri uyu wa 10 Werurwe 2024, abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda(DGPR) mu Ntara y’Amajyepfo, bahuriye mu Nteko rusange ku rwego rw’Intara, bemeza abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ni Inteko rusange yahurije hamwe abarwanashyaka b’iri shyaka ku baturutse mu turere twose tugize iyi Ntara y’Amajyepfo, aho bateraniye mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka , Dr Habineza Frank yamurikiye abarwanashyaka ibyo bishimira bagezeho mu myaka irindwi ishize.
Mu byo yitsagaho bishimira, harimo gusaba izamurwa ry’umushahara wa mwalimu, gukuraho inzitizi zo gutegereza kuvurwa nyuma y’ukwezi utanze imisanzu ya mituweli, igabanuka ry’umusoro w’ubutaka, kongera amafaranga atunga abanyeshuri ba kaminuza azwi nka buruse, guha abana ifunguro ryo ku ishuri n’ibindi.
Yagize ati “Twiyamamaza muri 2017 na 2018,ntabwo byari byoroshye ariko turishimira ko 70% y’ibyo twari twavuze tuzageza ku Banyarwanda byakozwe.’’
“Hari abantu batatwumvaga neza,ngo ibyo tuvuga ntibishoboka ariko mu bushishozi bwa Leta y’u Rwanda, yarebye ibitekerezo byacu iravuga iti ‘bya bintu birimo ubwenge’,igenda ibyemera.”
Muri iyi nteko rusange habayeho umwanya wo gutora abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite.
Hatorwaga abakandida babiri muri buri karere, umwe w’igitsinagabo n’undi w’igitsinagore .
Rutebuka Anastase,umurwanashyaka wa DGPR,waturutse mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko yifuza ko igihe abatowe bagera mu Nteko Ishinga Amatategeko, bavuganira Abanyarwanda ibiciro bikagabanuka ku masoko.
Yagize ati “Icyo twumva twabatuma twaba dukeneye nk’Abanyarwanda, dukeneye ko igiciro cy’ibiribwa biri hanze aha cyagabanuka. Ibyinshi byaruriye.”
Iradukunda Jean Pierre, umwe mu rubyiruko rwo muri DGPR, yavuze ko na we yumva icyo yatuma abazabahagararira mu Nteko nibaramuka bagiriwe icyizere, ari ukuzateza imbere ibidukikije ahatari amashyamba agaterwa.
Aya matora azabakomereza mu zindi ntara, nyuma y’Umujyi wa Kigali n’Amajyepfo byahereweho.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda),ryashinzwe mu 2009,ariko ryandikwa mu mashyaka yemewe mu Rwanda mu 2013.