Umuhanzi Dusingize Eric wamenyekaniye mu Itsinda ry’abaraperi rya M.O.P nka Jimmy X ryakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yashize mu ndirimbo nka Kandidature ya Rubanda, Imbere y’Urukiko ni zindi nyinshi agiye guhurira mu gitaramo kimwe n’Umunyanigeria Victor Ome uzwi nka Jay Willz mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Edmonton muri Canada .
Mu kiganiro kigufi Jimmy X yagiranye AHUPA RADIO yadutangarije ko ari ibintu by’agaciro cyane kuba agiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’icyamamare mu muzika wo muri Afurika akaba yizeye hari byinshi azamwigiraho kabone ko abahanzi bo muri Afurika y’uburengerazuba bamaze kwigarurira imitima ya benshi aho bikunda kugorana gusanga yakoranye n’abahanzi bo muri karere tuvukamo .
Tugarutse ku muziki we muri Rusange uyu musore kuva yagera muri Canada ngo yakunze kugira ikibazo cyo kubona Studio zo gukorera kuko biba ari ibintu bihenze ikindi cyamugoye nuko yasanze ari sosiyete nshya agiye kubamo kandi itazi ibikorwa bye .
Ku bijyane n’imishinga mishya yatuma abasha kwigaruria imitima y’abanyarwanda no mu myaka yashize yatubwiye ko ubu afite imishinga myinshi ari gukora aho yamaze gukorana indirimbo na Yampano umusore ukomeje kwigaragaza mu ruhando rwa Muzika mu Rwanda , ubu bakaba baramaze gukora amajwi ndetse n’amashusho yayo akaba azajya hanze mu minsi ya vuba cyane ,anasaba abakunzi be hano gukomeza kumuba hafi bagakomeza kureba ibikorwa byabo kandi abizeza ko vuba aha abaha ibindi byiza .
Mu guzoza kandi yadutangarije ko mu mpeshyi z’uku kwezi ashaka kuza mu Rwanda akaboneraho uko yatunganya alubumu ye maze akongera akigaragariza abakunzi b’umuziki nyarwanda anabasaba gukomeza gufasha abahanzi babo aho bari hose kw’isi kuko nibyo bizatuma bamenya ibikorwa byabo .
Uwifuza kuba yafasha umuhanzi Jimmy X ku mbuga nkoranyambaga hafi ya Zose ariho aho kuri Instagrama akoresha izina rya King_Jimmyx nafo facebook ni JimmyxRwanda .
Kanda hano urebe indirimbo ya Jimmy X akiri muri M.O.P